Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mikoranire na Polisi ya Tanzaniya ku itariki ya 5 Nzeri 2012, muri Zanzibar.
Nk’uko amasezerano bagiranye abivuga, inzego za Polisi z’ibyo bihugu zizafatanya gucunga umutekano ku mipaka, bahererekanya amakuru ku gihe, kandi bahuze imikoreshereze y’ibikoresho bicunga umutekano, bahererekanye abakoze ibyaha ndenga mipaka.
Abo bapolisi bazajya bahurira mu myitozo n’amahugurwa, bafatanye gucunga umutekano, basangire ibikoresho bya nkenerwa, gahunda ngenderwaho n’ubunararibonye, gufatanya igihe Ibiza byateye, ndetse no gucunga umutekano mu mihanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Tanzaniya Said Ally Mwema nibo bashyizeho umukono.
Murwego rwo kurwanya ibyaha ndenga mipaka, polisi z’ibihugu byombi zizashyirahamwe zihana amakuru, munzego zose.
Hazajya habaho kugenderana no gufatanya ingando n’imyitozo, bagendeye kuri aya masezerano y’ubufatanye, hari n’ubwo bazajya bohererezanya abarimu n’abanyeshuri.



















TANGA IGITEKEREZO