00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yataye muri yombi abantu 3 biganye inoti

Yanditswe na

Jotham Ntirenganganya

Kuya 1 July 2012 saa 09:28
Yasuwe :

Polisi yafashe abantu batatu batunze amafaranga y’amakorano, kandi bakaba baremeye ko bafite akamashini kayakora ubwo bafatirwaga mu karere ka Gasabo ku itariki ya 29 Kamena 2012.
Nkuko tubikesha urubuga rwa Polisi, abo bagabo bemeye ko amafaranga aribo bayakoze ubwo bari bamaze gufatanwa amafaranga ibihumbi 5000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Uzabakiriho Eric, Rugiraneza Alphonse na Ndutiye Deo ubu bafungiye kuri station ya polisi ya Rusororo, kandi biyemerera icyaha nkuko polisi (…)

Polisi yafashe abantu batatu batunze amafaranga y’amakorano, kandi bakaba baremeye ko bafite akamashini kayakora ubwo bafatirwaga mu karere ka Gasabo ku itariki ya 29 Kamena 2012.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Polisi, abo bagabo bemeye ko amafaranga aribo bayakoze ubwo bari bamaze gufatanwa amafaranga ibihumbi 5000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uzabakiriho Eric, Rugiraneza Alphonse na Ndutiye Deo ubu bafungiye kuri station ya polisi ya Rusororo, kandi biyemerera icyaha nkuko polisi ibitangaza, uretse ko iperereza rigikomeje.

Aba bagabo baramutse bahamwe n’icyaha bashobora gufungwa imyaka iri hagati y’itanu n’icumi, cyangwa bagatanga amande y’ibihumbi 100,000 hakurikijwe itegeko ry’u Rwanda rihana rya 204 mu ngingo yaryo ya 202.

Polisi yasabye umuntu wese ndetse na za banki kujya basuzuma amafaranga bakiriye mbere yo kuyatunga, kugira ngo birinde amafaranga y’amakorano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages