00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yataye muri yombi uwayishinjaga ubwambuzi

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 3 June 2012 saa 03:48
Yasuwe :

Kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera hafungiwe umusore uri mukigero cy’imyaka 29 witwa Nzeyimana Gilbert, ukurikiranyweho icyaha cyo kubeshyera inzego zishinzwe umutekano ko zamwibye amafaranga. Uyu musore we ariko icyi cyaha aragihakana.
Nzeyimana Gilbert uzwi ku izina rya Gasongo, atuye i Nyarutarama, akora akazi ko gucuruza amagi, ubunyobwa, ndetse ni n’umumotari.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira uwa Gatandatu tariki ya 02 Kamena, nibwo Nzeyimana yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu (…)

Kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera hafungiwe umusore uri mukigero cy’imyaka 29 witwa Nzeyimana Gilbert, ukurikiranyweho icyaha cyo kubeshyera inzego zishinzwe umutekano ko zamwibye amafaranga. Uyu musore we ariko icyi cyaha aragihakana.

Nzeyimana Gilbert uzwi ku izina rya Gasongo, atuye i Nyarutarama, akora akazi ko gucuruza amagi, ubunyobwa, ndetse ni n’umumotari.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira uwa Gatandatu tariki ya 02 Kamena, nibwo Nzeyimana yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu yasinze nk’uko bitangazwa na Polisi.

Nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza, ubwo abashinzwe umutekano bamuhagarikaga bamusabye ko atanga ibyangombwa ariko undi we aranangira, ku bw’amategeko nibwo yemeye gukura ibyo yari afite byose mu mifuka ye, birimo ibihumbi magana atatu na mirongo itatu na bibiri, indangamuntu, n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga asaba ariko ko byose yabiha mugenzi we witwa Habineza Joseph bari kumwe ngo abimubikire.

Uyu musore amaze kurekurwa na Polisi nibwo yagiye kureba mugenzi we ngo amuhe ibyo yari yamubikije, ariko undi yanze kubimuha aratsimbabara kuko yashakaga ko abimuhera imbere ya Polisi, nk’uko byari byagenze ubwo yabimuhaga.

Ibi ariko ngo siko byaje kugenda, kuko uyu Nzeyimana yagiye ku biro bya Polisi ahubwo akarega aba Polisi baraye irondo muri iryo joro, avuga ko ngo bamusatse bakamwambura amafarangaye yose, maze asabwa kuberekana batangira gukurikiranwa guhera ubwo.

Nyamara nk’uko Polisi ibitangaza iperereza ryakozwe ryaje gusanga amafaranga afitwe na mugenzi we, yari yayabikije.

Nk’uko yabitangarije IGIHE, Nzeyimana ntiyemera ko yareze inzego z’umutekano, ariko yemera ko ku biro bya Polisi yahageze ashakisha abapolisi bari bamufashe, kandi avuga ko ashaka ko bamuha amafaranga ye.

Habineza Joseph nyir’ukubitswa amafaranga, avuga ko atigeze yanga guha mugenzi we amafaranga, uretse ko yifuzaga kuyamuha ku mugaragaro, kuko ayafata hari abantu benshi. Ibi ariko mugenzi we ntiyabikozwaga kuko ngo yifuzaga ko yayamuha nta wundi muntu uri hafi aho, nk’uko yabitangarije IGIHE.

Kugeza ubu ariko amafaranga yo se uko ari ibihumbi magana atatu na mirongo itatu na bibiri ndetse n’ibindi byangombwa Nzeyimana yabihawe na mugenzi we ku wa Gatandatu, ubwo yamusangaga kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera, aho akurikiranywe n’Ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko bagikurikirana ngo bamenye niba koko Nzeyimana yarabeshyeye inzego z’umutekano ku mwambura amafaranga, kuko ngo hari abantu bajya bateka imitwe nk’iyo bagamije indonke cyangwa guharabika.

Badege yongeraho ko ibyo bishobora gutuma umuntu nk’uwo yishyurwa amafaranga, cyanwgwa abakozi bagahanwa kandi barengana akaba ariyo mpavu kubeshyera undi muntu nabyo bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Badege yavuze ati: “Twamaganye abashakishiriza indonke mubibazo”. Yongeraho ko ibibazo byose byabaye byatewe n’ubusinzi no kugenda nijoro, kandi ariko n’umutekano uhungabanywa.

Nzeyimana aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 3 nk’uko ingingo ya 394 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Nzeyimana Gilbert ukurikiranwa

Foto:Polisi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages