00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof.Lwakabamba aranenga imyitwarire ya Koffi Anan muri Jenoside

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 5 November 2012 saa 02:02
Yasuwe :

Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Prof Silas Lwakabamba, aranenga uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Kofi Annan kubera ko atakoresheje umwanya yari afite ngo ahagarike Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 abarenga miliyoni bagapfa arebera.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyasohotse kuri uyu wa gatanu Ugushyingo kibivuga, Lwakabamba yagize ati “ Kofi Anan yagaragaye mu bikorwa byo gushaka uko yahindura isura ye imbere y’amahanga.”
Lwakabamba yavuze ko (…)

Lwakabamba yavuze ko bikwiye kongera kuzirikana uruhare Kofi Anan yagize mu kubuza ingabo za LONI gukumira jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi wa Kaminuza avuga ko Anan yagombaga guhuza abanyamakuru n’abandi bavuga rikijyana bakamenyesha isi yose ibyaberaga mu Rwanda, akavuga kandi ko intege nke ze nta wazishidikanyaho.

Kuba Anan aherutse kugirwa umuhuza mu bibazo bya Syria, Lwakabamba avuga koari ibintu bitumvikana kuko umuntu afata nk’ufite ubushobozi buke atashobora kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .