Urugaga rw’abikorera (PSF) rufatanyije n’Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga(WDA) batangiye gahunda yo kumurika ibikorwa bamaze kugeraho.
Ibikorwa biri mu imurikagurisha ryateguwe na PSF na WDA i Gikondo, birimo ibikoresho by’ubukorikori n’ibikomoka ku musaruro mu buhinzi.
Mu gutangiza iryo murikagurisha (TVET Expo), Minisitiri w’uburezi, Vincent Biruta, yavuze ko ubumenyi ngiro buruta kwiga ukaminuza n’ubwo nabyo ari byiza .
Vicent Biruta yavuze ko Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo guteza imbere Igihugu hashingiye ku bumenyingiro, kuko aribwo shingiro ry’iterambere ryihuse.
Biruta yatangaje ko ubu mu Rwanda hamaze kugera ibigo 131 byigisha imyuga , ibigo 157 byigisha tekiniki bikaba biha ubumenyi abanyeshuri bagera ku 69,520 barimo abahungu ibihumbi 38 n’abakobwa ibihumbi 31.
Minisitiri yakomeje avuga ko Leta iteganya gushyira muri buri karere ibigo bitatu byigisha imyuga.
Vicent Biruta yagize ati “iterambere ry’Igihugu rirasaba ubufatanye bwa buri muntu uhereye ku bikorera bagashyira hamwe na Leta”.
Umuyobozi mukuru wa WDA, Gasana Jerome, yatangaje ko bafite intego yo gukura Abanyarwanda mu bushomeri, bagashirika ubute bakihangira imirimo .
Mbundu Faustin, Umuyobozi mukuru wa PSF, yavuze ko bafite intego yo kwibanda ku bumenyingiro.
Ati “turashaka guteza imbere ubumenyingiro, bwagiye bugira uruhare mu iterambere rirambye ry’ibihugu nk’u Buyapani, Singapore na Korea.”



















TANGA IGITEKEREZO