Imiti ivura indwara z’ibihingwa n’imyaka yo mirima, izakwirakwizwa mu gihugu hose mu rwego rwo korohereza abaturage bakunze kurumbya bitewe n’indwara ziba zibasiye imyaka yabo.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikigo giteza imbere ubuhinzi mu Rwanda (RAB), mu kiganiro cyatanzwe ku wa 20 Ugushyingo 2012. Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Mbonigaba Muhinda Jean Jacques, yavuze ko bazashyiraho ibigo bitanga iyo miti mu gihugu hose kugira ngo abashakashatsi bajye bashobora kwita ku myaka y’abaturage.
Mbonigaba yongeyeho ko buri ntara yari isanzwe ifite ibigo nk’ibyo bibiri, ariko ko bifuza ko nibura buri karere kagira ikigo kimwe nk’icyo kandi asaba abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye imyaka yabo itameze neza.
Uyu muyobozi yavuze ko bamaze kugira inzobere 57 zo mu buvuzi bw’ibimera, avuga ko bifuza kongera uwo mubare kugira ngo bagere ku ntego bihaye.
Umwaka ushize ni bwo RAB yari yashyizeho ibigo by’ubushakashatsi hagamijwe guhashya indwara z’ibimera mu gihugu, mu rwego rwo gufasha abahinzi kuko hari ubwo indwara zibasira imyaka bakarumbya.



















TANGA IGITEKEREZO