Urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rubavu, rwahawe n’inama nkuru y’urubyiruko mu karere impamyabumenyi zo kudoda nyuma y’amezi atandatu biga kudoda n’indi myuga.
Uru rubyiruko ruvuga ko rutazakoresha nabi ibyo bize, ko ahubwo bagomba kuzamura igihugu biturutse ku myuga itandukanye bize.
Mu bahuguwe n’ikigo cy’inama y’igihugu y’urubyiruko cyo mu murenge wa Rugerero harimo abakobwa bagera kuri 35, bakaba barahawe impamyabemenyi z’uko bamaze amezi atandatu biga imyuga itandukanye harimo n’ubudozi.
Abashoje amasomo bashimira inama nkuru y’urubyiruko uburyo ikomeje kubageza kuri byinshi bijyanye no kwihangira imirimo binyuze mu myuga no kurwanya SIDA.
Tuyambaze Rachel wahawe impamyabumenyi, avuga ko ashimira leta y’u Rwanda yashyizeho inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko kuko itanga amasomo urubyiruko ruba rwaracikije.
Akomeza avuga ko na bo batazapfusha ubusa aya mahirwe, kuko agira ati “Tuzakorera igihugu n’amaboko yacu yose tugiteza imbere.”
Gusa afite icyifuzo cy’uko kubera ko bize igihe gito bishobotse igihe cyakongerwa bakabaha kwiga nk’umwaka wose.
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu Murenzi Janvier yababwiye ko bagomba kwigirira icyizere ku isoko ry’umurimo bakanazakorera mu makoperative, kuko ngo ari byo bizabageza ku musaruro mwiza. Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge no kujya mu ngeso mbi, kuko ngo ntacyo byabagezaho.



















TANGA IGITEKEREZO