00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio One yasangiye umunsi mukuru wa Noheli n’abambasaderi bayo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 26 December 2012 saa 08:52
Yasuwe :

Nyuma y’amezi atarenga icyenda Radio One ishoboye kumvikana mu Rwanda, ku munsi mukuru wa Noheli, abanyamakuru, abakozi n’abambasaderi bayo bahuriye mu busabane hano i Kigali mu rwego rwo kumenyana no kwishimira intera bamaze kugeraho.
Biturutse ku bushake bwabo nk’uko abitabirye uwo munsi baturutse mu ntara zose z’u Rwanda babitangaje, Abambasaderi ba Radio One bageraga ku 120 baje bahagarariye abandi, bifuje guhura imbonankubone kugira ngo barusheho kumenyana babifashijwemo na Radio (…)

Nyuma y’amezi atarenga icyenda Radio One ishoboye kumvikana mu Rwanda, ku munsi mukuru wa Noheli, abanyamakuru, abakozi n’abambasaderi bayo bahuriye mu busabane hano i Kigali mu rwego rwo kumenyana no kwishimira intera bamaze kugeraho.

Biturutse ku bushake bwabo nk’uko abitabirye uwo munsi baturutse mu ntara zose z’u Rwanda babitangaje, Abambasaderi ba Radio One bageraga ku 120 baje bahagarariye abandi, bifuje guhura imbonankubone kugira ngo barusheho kumenyana babifashijwemo na Radio bahisemo. Ibyo ngo babikoze kugira ngo guhura kwabo kuve ku majwi gusa ahubwo na bo ubwabo bibonanire kandi banabone amaso ku maso abanyamakuru basanzwe babahuza.

Kuradusenge Dieudonné uzwi na bagenzi be ku izina rya Jaguar, waturutse mu karere ka Musanze mu gice cyegereye ibirunga, yadutangarije ko yashimishijwe no kugera i Kigali kandi kumva Radio byatumye bo ubwabo bakora umuryango mugari. Yagize ati “Kigali yanshimishije cyane, irasa neza kandi nashoboye kwibonera n’amaso yanjye abanyamakuru duhora tuvugana na bagenzi banjye duhuzwa na Radio twahisemo.”

Yabaragiye Clementine waturutse mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Kaduha, yadutangarije ko yashimishijwe no kuba yashoboye guhura na bagenzi bari basanzwe bumvikanira kuri Radio gusa ariko by’akarusho i Kigali ni heza. Yagize ati “Ni ubwa mbere ngeze i Kigali ariko ni heza weee! Ni ubwa mbere nshoboye kubona amazu nk’aya.”

Nsabimana Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe amakuru kuri Radio One yadutangarije ko ubusabane bwateguwe ku bufatanye bwa Radio One n’Abambasaderi bayo. Yagize ati “Abambasaderi ba Radio One bashatse guhura bakamenyana bo ubwabo ndetse bakamenya n’abanyamakuru bavugana na bo hakoreshejwe tlefoni ariko noneho bakabibonera.”

Ku birebana n’ibyo Radio One iteganya mu minsi iri imbere, Nsabimana yagize ati “Turategura ibiganiro bishya bizaza byunganira ibyari bisanzwe, hagamijwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abakunzi bacu.”

KNC aramukanya n'abaje mu busabane
Muramira Francois Regis ashimirwa ikiganiro cy'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages