Nyuma y’igihe kirekire Radio Salus itumvikana bya hato na hato ndetse ikaza kuva ku murongo burundu, yongeye kumvikana mu gihugu hose.
Mu mpera z’Ukuboza 2012, mu itangazo http://www.nur.ac.rw/spip.php?article1204 ryashyizweho umukonno na Prof. Manasse Mbonye, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ushizwe amasomo, yavuze ko Radio Salus yongeye gusubira ku mirongo yombi ica kuri 97.0 FM (ku munara wo ku Musozi wa Huye) no kuri 101.9 FM (ku munara wo ku Musozi wa Jali).
Prof. Mbonye yagize ati “Ubu Salus yumvikana iciye ku nsakazamajwi zombi, iyo ku munara wa Huye n’iyo ku wa Jali. NUR yakomeje gukora uko ishoboye ngo ikemura ibibazo by’ibyuma byohereza amajwi.”
Mu kiganiro Mbonye aheruka kugirana na IGIHE, yagaragaje ko Kaminuza yakoze uko ishoboye ngo hakodeshwe bimwe mu byuma bizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu.
Radio Salus ikorera muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye. Yatangiye gukora mu 2005 ivugira ku murongo wa 97.0 FM. Nyuma yaje kugira undi murongo wa 101.9 FM.
Hagati ya 2009 na 2010, Salus yari mu maradiyo akunzwe mu Rwanda. Guhera mu 2011, yahagaze amezi hafi atatu kugeza mu ntangiriro za 2012. Mu Gushyingo 2012, Radio Salus yahagaze kumvikana hose mu Rwanda. Byaje kudogera kuwa 20 Kanama ubwo yavaga ku mirongo yombi.
Mu nama yahuje abanyeshuri bahagarariye abandi biga muri za Kaminuza mu Rwanda, yabaye mu kwezi k’Uwakira 2012, Prof. Silas Lwakabamba, Umuyobozi Mukuru wa NUR, yemereye Perezida wa Repubulika ko Radio Salus yagombaga gusubira ku murongo mu minsi itatu gusa, n’ubwo atari ko byagenze.
Tariki ya 28 Ukuboza umwaka ushize, ni bwo Radio Salus yasubiye ku murongo, noneho yumvikana mu Rwanda hose.



















TANGA IGITEKEREZO