Umwe mu miyoboro ifasha abaturage bari muri gare ya Nyabugogo kumenya ibiri kubera hirya no hino no kubafasha kurangisha ibyabuze muri gare, witwa “Radio Ijwi rya Gare” wahinduye gahunda zijyanye no kuvuga amakuru.
Hakuzwumuremyi Joseph ukurikirana gahunda z’ibiganiro kuri iyi radiyo yo muri gare, avuga ko bari basanzwe bakora amakuru nk’amaradiyo asanzwe, ariko nyuma yo kugisha inama ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council) baje guhitamo guhagarika aya makuru.
Hakuzwumuremyi avuga ko kuri radiyo banyuzaho ibiganiro bisanzwe, kandi ko abaturage bakunda kubagana bataye abana, bataye ibyangombwa n’ibindi bakabarangishiriza kandi bikagenda neza.
Ijwi rya gare irateganya kuzaba nk’andi maradiyo, ikazajya yumvikana hirya no hino mu Rwanda ari bwo bazongera gusubizaho gahunda zose n’amakuru. Kuri ubu yumvikana muri gare ya Nyabugogo gusa, binyuze ku ndangururamajwi ziri hirya no hino muri gare.



















TANGA IGITEKEREZO