Nyuma y’uko mu cyumweru gishize Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Prof. Silas Lwakabamba yemereye Perezida wa Repubulika ko Radiyo Salus izongera gusubira ku murongo mu minsi itatu nyamara hakaba hashize icyumweru itumvikana, ubuyobozi bwa Kaminuza ari yo nyir’iyi radiyo buratangaza ko hatazwi igihe cy’ukuri izongera kumvikanira n’ubwo butanga icyizere ko ari vuba.
Radiyo Salus igitangira mu mwaka wa 2005 yatangiranye n’ibiganiro abantu bakunze, icyakora nyuma y’igihe gito yagiye iva ku murongo ikagenda imara igihe itavuga. Urugero ni nko mu Gushyingo 2011, aho yagize ibibazo ku murongo wa Jari 101,9 Mhz ikagaruka ku murongo ku itariki ya 19 Mutarama 2012.
Byaje kuba bibi kurushaho ku itariki ya 14 Ugushyingo muri uwo mwaka, aho yagiraga ibibazo ku munara wa Huye aho yavugiraga ku murongo wa 97,00 Mhz na wo ikaba yarawusubiyeho ku wa 17 Mutarama 2012.
Ku itariki ya 20 Kanama uyu mwaka yongeye kugira ikibazo ku murongo wa Huye wa 97,00 Mhz, hakurikiraho umurongo wa Jari watumaga yumvikana ku 101,9.
Abakurikiranira hafi imikorere y’iyi radiyo bavuga ko iva ku murongo bitewe no kutitabwaho, kuko nka radiyo ifite ibyuma bikora amasaha 24 kuri 24 igihe cyose nta bindi bibisimbura bihari n’ubundi nta kuntu byaramba.
Ibi byiyongeraho ibibazo by’ibyuma byayo biba bidakomeye ugereranyije n’ibyuma bigaragara ku yandi maradiyo akorera mu Rwanda.
Ikindi ni ikijyanye n’amafaranga, kuko mu gihe icyuma runaka kigize ikibazo usanga kubona ikindi bitwara igihe kinini ngo gisimbuzwe ari na byo usanga bitera ikibazo cyo kumara igihe kinini itumvikana akenshi.
Ibi bituma hari abatanga igitekerezo ko byaruta ibaye ibaye radiyo yigenga, ikavanwa mu maboko ya kaminuza kuko akenshi itinda gukorwa kubera amafaranga kaminuza itinda gutanga kugira ngo ibibazo bitunguranye bikemuke.
Icyo Kaminuza ivuga ku kibazo cya Salus
Kuri ibi bibazo twegereye abayobozi ba Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda bafite Radiyo Salus mu nshingano , muze Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe umutungo, Dr. Desire Ndushabandi, avuga ko ikibazo cyabayeho gituruka ku byuma byaguzwe nyuma y’igihe gito bigahita bipfa. Ibyo byuma ni icyoherezaga amajwi ( transmitter) cyari ku munara wa Huye n’icyo ku munara wa Jari.
Nyuma yo gupfa avuga ko ikibazo bagerageje kukigeza ku bahagarariye abo baguze ibi byuma baba mu Rwanda, ariko ngo ntibabasubiza kugeza n’ubu.
Gusa yatubwiye ko hari igisubizo kuri iyi radiyo, ngo bakaba bagiye gukodesha ibyuma bizatuma Radiyo Salus iba isubiye ku murongo.
Ku rupapuro rweretswe IGIHE iyi kaminuza izakodesha na sosiyete ya “SORIM” hariho bimwe mu byuma bigiye gukodeshwa bizatwara amafaranga agera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muyobozi ariko avuga ko ku batanga uburyo ibi bibazo Radiyo Salus ikunze guhura na byo byakemuka ngo butashoboka, kuko kaminuza ikurikiza amategeko ya leta agenderwaho harimo n’ayo gutanga isoko.
Radio Salus ikorera muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye. Yatangiye gukora muri 2005 ivugira ku murongo wa 97.0 FM. Nyuma yaje kugira undi murongo wa 101.9 FM.
Mu myaka ya 2009 na 2010 yazaga imbere ku rutonde rw’amaradiyo akunzwe mu Rwanda, bitewe ahanini n’ibiganiro ndetse n’abanyamakuru bashimishaga benshi bayikurikiraga. Gusa guhera muri 2011 yagaragaje kugenda ihagarara, kugeza n’aho yahagaze amezi hafi atatu mu mpera za 2011 n’intangiriro za 2012.



















TANGA IGITEKEREZO