Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB), kiratangaza ko nta ntare zahunze amasasu mu 1990 nk’uko bikunze kuvugwa, kikanavuga ko mu mwaka wa 2005 intare ziri mu nyamaswa zangirizaga abaraturage.
Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB rivuga ko n’ubwo kugeza ubu mu Rwanda nta ntare ziharangwa, dore ko mu bihe bishize byavugwaga ko ngo mbere y’umwaka w’1990 zahungiye muri Tanzaniya zihunze urusaku rw’amasasu, ngo izi nyamaswa kugeza muri 2005 zari zihari kuko abaturage batakaga ko zibarira amatungo.
Ubwo iri shami ryatangaga ibisobanuri kuri iki kibazo mu Nteko Ishinga Amategeko, ryagize riti “Kuvuga ko intare zo mu Rwanda zahunze amasasu mu 1990 nta gihamya bifite kuko no mu myaka ya za 2005 hari hakiboneka aborozi bataka ko intare zabaririye amatungo.”



















TANGA IGITEKEREZO