Mu gihe amwe mu mashuri yo mu Rwanda abanza n’ayisumbuye akomeje guhura n’ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi n’ibikoresho byo kuyafasha gutanga ubumenyi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB kirizeza abanyeshuri n’abarezi ko mu gihe cy’imyaka itarenze itanu icyo kibazo kizaba cyakemutse.
Ibi ni ibitangazwa na Nsanganira Tony, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, aho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa 21 Ukuboza 2012 yavuze ko ingamba zihari ari uguhamagarira abikorera gushora imari muri iki gikorwa. Ati “ Leta ikora byinshi ariko ntishobora gukora byose; ni yo mpamvu dushishikariza abikorera gushora imari mu mbaraga zitanga umuriro w’amashanyarazi n’ibikoresho bikorweshwa nayo.”
Nsanganira avuga ko Leta ikomeje gahunda yo korohereza abikorera gushora imari mu burezi, cyane cyane gutumiza ibikoresho by’ibanze.
Ibi biravugwa mu gihe hari amashuri amwe n’amwe y’ikoranabuhanga cyane cyane ayo mu cyaro atagira umuriro w’amashanyarazi, ibikoresho nka mudasobwa n’ibindi kandi ari byo shingiro ry’ubumenyi mu burezi.



















TANGA IGITEKEREZO