Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no kuzirikana abazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere kuri uyu wa 22 Kamena cyasuye Urwibutso rwa Jenocide rw’i Ruhanga ruherereye mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo, murwego rwo guha icyubahiro abishwe ndetse no gusura abana b’impfubyi bahatuye.
Muri uru rugendo abayozi n’abakozi ba RDB bakoreye kuri uru rwibutso, babanje gusobanurirwa uburyo abaturage b’i Ruhanga bagiraga gufatanya mbere ya Jenocide, ariko nyuma bakagenda bashyirwamo ingengabitekerezo ya jenocide.
Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka mabi yahakorewe, aba bakozi ba RDB baboneyeho n’umyanya wo gusura umudugu w’impfubyi ugizwe n’imiryango irenga 28 igizwe n’abana 64, ibi ngo byari mu rwego rwo kugaragaza ko iki Kigo cyifatanyije n’abazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse no gufata mu mugongo abayirokotse.
Umwe mu barokokeye kuri uru rwibutso Mudogo Antoine, yasobanuriye abo bashyitsi uburyo abahashyinguwe bishwe urw’agashinyauoro, aho ku itariki ya 15 Mata 1994 aribwo ingabo z’Abajandarume zakoresheje imbunda mu kurasa abari bahungiye muri urwo rusengero, nyuma Interahamwe zikaza gukoresha ibikoresho gakondo mu kwica abari bagihumeka.
Mudogo yakomeje avuga ko imibiri ishyinguye muri uru rwibutso imaze kururenga bityo ubuyozi bw’Akarere ndetse na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenocide bikaba zifite gahunda yo kurwagura kuko hari imibiri myinshi itaraboneka igomba kuzahashyingurwa.
Umuyobozi mukuru wa RDB John Gara yasabye abo bana kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bakarushaho kwiremamo ikizere bityo ababiciye ababyeyi babo ntibahore babona ko bageze kucyo bifuzaga kugeraho.
Ubuyobozi bwa RDBb kandi bwashyikirije inkunga aba bana ingana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu azabafasha kuguramo inka, ndetse no kubakamo ibiraro byazo.
Uru Urwibutso rwa genocide rwa Ruhanga rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu bahiciwe ndetse hanashyinguwe abiciwe mu nkengero zarwo.
Foto:RDB



















TANGA IGITEKEREZO