Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Joseph, aravuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyasubije inyuma inyeshyamba za FDLR zigahungira mu gace ka Rugari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE ku murongo wa telefoni, Brig. Gen. Nzabamwita yavuze ko agatsiko ka FDLR karashe ku barinda parike y’ibirunga maze umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka.
Yongeyeho ko ubu umutekano ari wose muri kariya gace, aboneraho gusaba abaturage kurushaho kubumbatira umutekano batanga amakuru ku gihe.
Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, na we yahumurije abaturage b’akarere ke, abibutsa ko nta mwanzi wabagezemo kuko abarashe bagumye muri parike, kugeza basubiye inyuma.
Yavuze kandi ko abarashe ku bashinzwe umutekano bagaragaje ko nta mbaraga bafite, kuko ngo banaranzwe n’ubujura biba imyambaro n’inkweto by’abashinzwe kurinda pariki y’ibirunga.
Uyu muyobozi yasabye abaturage gusubira mu ngo zabo bagakomeza imirimo, bagakomeza ibikorwa biganisha ku iterambere. Ati “Mugende mukomeze imirimo yanyu; iyo umuntu afite ibyiza byinshi ntabwo abura abanzi.”
Kugeza ubu abaturage b’umurenge wa Kinigi basubiye mu ngo zabo, ndetse biyemeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano batangira amakuru ku gihe nk’uko byavuzwe na Niyibizi André, umuturage wa Bisate.



















TANGA IGITEKEREZO