00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Real Contractors yatanze mutuelle i Nyamabuye

Yanditswe na

M.Louise Uwizeyimana

Kuya 28 April 2012 saa 09:55
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwubatsi Real contractors LTD yatanze inkunga y’ubwisungane nu kwivuza mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi .
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2012 nibwo iyi sosiyeteyahaye abaturage ijana ubwishingizi mu kwivuza bakaba baratoranyijwe mu tugari bakomokamo, kuko batashoboraga kwigurira mitiweli.
Nk’uko byatangajwe na Karinganire Vincent umukozi muri Real Contractors ushinzwe abakozi, yavuze ko n’ubwo Real (…)

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwubatsi Real contractors LTD yatanze inkunga y’ubwisungane nu kwivuza mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi .

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2012 nibwo iyi sosiyeteyahaye abaturage ijana ubwishingizi mu kwivuza bakaba baratoranyijwe mu tugari bakomokamo, kuko batashoboraga kwigurira mitiweli.

Nk’uko byatangajwe na Karinganire Vincent umukozi muri Real Contractors ushinzwe abakozi, yavuze ko n’ubwo Real Contractors ari sosiyete y’ubwubatsi ifite n’ibindi bikorwa bifasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza ikora, nko kwishyurira abatishoboye ubwishingizi mu kwivuza, ibi bakaba babikora aho bafite ibikorwa by’ubwubatsi hose mu gihugu, kandi bakabikora kugira ngo bafashe uturere twahize ko mutuelle igomba kwishyurwa 100% bityo akaba akangurira n’andi masosiyete gufasha nk’abafatanyabikorwa kugira ngo imihigo mu gihugu izagerweho neza.

Yakomeje avuga ko ubusanzwe batanga akazi ku baturage batuye aho bubaka hatandukanye, ngo ariko bakanareba urundi ruhande rw’abantu batashoboye kubona akazi muri iyo mirimo y’ubwubatsi bakennye cyangwa bafite imbaraga nkeya bityo bakabarihira mutuelle.

Iki gikorwa ngo bamaze kugikora ahantu hatandukanye mu gihugu kandi ngo bazakomeza no mu bihe biza nk’uko byatangajwe na Steven Owamazima wo mu ishami ry’ubucuruzi.

Kayinamura Janvier ni umuturage uhungutse vuba ava mu gihugu cy’umuturanyi DRC akaba ari n’umwe mu baturage bishyuriwe mutuel na Real Contractors, yavuze ko yishimiye cyane ubwo bufasha dore ko nta mutuel yagiraga kandi akaba afite umugore wenda kubyara mu minsi mike bityo akaba avuga ko bizamufasha kubyarira kwa muganga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye nawe yashjimiye cyane sosiyete Real Contractors kuri icyo gikorwa kiza gifasha kuzamura abaturage ba Nyamabuye, avuga kandi ko abaturage batanze mutuelle kugeza ubu bangana na 99,7% ariko akaba ashimira abanyabikorwa nka Real Contractors ko bafasha kugera ku gipimo biyemeje cy’imihigo.

Twababwira ko uyu Murenge wa Nyamabuye ugizwe n’igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga n’ikindi gice cy’icyaro, ukaba ufite abaturage bagera kuri 40,850 n’ingo 7,704.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages