Nyuma y’ibiganiro umuryango Rotary Club Kigali wagiranye n’abanyeshuri hamwe n’abarezi b’ishuri ry’ubugeni rya Nyundo "Ecole d’arts de Nyundo" riherereye mu karere ka Rubavu, uyu muryango uratangaza ko ugiye kujya utanga buruse zo kujya kwiga hanze ku bana bazajya barangizanya amanota meza muri iri shuri.
Ibi bizajya bikorwa na Rotary Club International, bikazaba bikurikira ibindi bikorwa Rotary Club imaze kugeza ku ishuri rya Nyundo birimo ko mu mpera z’umwaka wa 2012 abanyamuryango banyuranye bayo b’i Kigali bemereye abana n’ubuyobozi bw’iri shuri kuzabagezaho mudasobwa ebyiri zirimo porogaramu zijyanye n’ibyo biga, ‘internet’ yo kwifashisha mu bushakashatsi, no kubaha umwanya wo kwimenyereza umwuga 9stage) mu bigo binyuranye muri Kigali.
Tariki ya 20 Ukwakira 2012 abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali basuye ishuri rya Ecole d’arts de Nyundo (Rubavu) nyuma y’aho ryari ryangijwe n’ibiza bitewe n’umugezi wa Sebeya wuzuye kubera imvura idasanzwe ukangiza amashuri n’ibyari birimo byose.
Kuva ubwo Rotary Club mu nshingano zayo yageneye iryo shuri impano y’intebe n’amarangi yo kuvugurura ibyumba by’amashuri, bikaba byaratwaye amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500 yavuye mu banyamuryango.
Mu ijambo rye, Kavaruganda Julien, umuyobozi wa Rotary Club Kigali, yemereye ubuyobozi bw’iki kigo gukomeza umubano no gukurikiranira ishuri hafi mu bibazo bagenda bahura na byo.



















TANGA IGITEKEREZO