Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyizihije umunsi mukuru w’abasora gitanga amafaranga 387 610 581 mu kigega ‘Agaciro development fund’, mu rwego rwo gutanga inkunga yabo mu kwiyubakira igihugu.
Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 11 wabereye mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru, komiseri mukuru wa RRA Ben Kagarama yibukije ko abakozi b’ikigo biyemeje gutanga inkunga yabo mu kwiyubakira igihugu.
Ati: “Abakozi b’ikigo biyemeje kandi bashyira mu igikorwa cyo gutera inkunga agaciro development fund amafaranga miliyoni 387”.
Kagarama yavuze kandi ko mu rwego rwo kunoza inshingano bahawe na Leta y’u Rwanda, RRA yarengeje amafaranga yagomba kwinjiza mu gihugu, kuko binjije agera kuri miliyari 588 na miliyoni 100, mu gihe basabwaga miliyari 532 na miliyoni 800.
Insanganyamatsiko y’umunsi w’abasora ku nshuro ya 11 igira iti “ikoranabuhanga mu misoro ni inzira yo kwihutisha ubucuruzi”.
Iyi nsanganyamatsiko ikaba ijyanye n’umurongo RRA ifite wo kwakirira leta amafaranga ikoresha mu bikorwa by’amajyambere, ikoranabuhanga rikagira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa byabo, nk’igikorwa kimwe bifashisha kugira ngo bagere kuri iyo nshingano.
Mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga kandi, hafashwe gahunda yo gutanga mudasobwa icumi ku kigo kimwe cy’ amashuri muri buri Ntara, bakanagiha umurongo wa interineti, hakanatangizwa gahunda ya E filling na e payment zizafasha mu bikorwa by’imenyekanishamusoro bikorewe kuri interineti.
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije ko ibikorwa by’amajyambere abanyarwanda bamaze kugeraho, babikesha imbaraga zabo binyuze mu gutanga imisoro n’amahoro.
Ati: “Guverinoma yashyizeho umunsi mukuru w’abasora hagamijwe guhora tuzirikana kandi twibutsa akamaro k’imisoro n’amahoro mu bukungu bw’igihugu cyacu, tukanaboneraho no kuganira ku cyatuma ibikorwa bikomokwaho n’imisoro n’amahoro birushaho kuba byinshi kandi bigatera imbere”.
Minisitiri Habumuremyi yasabye abanyarwanda gukomeza umuco wo kwihesha agaciro, bishakamo ibisubizo, uwo muco bakazawuraga abazabakomokaho, hashyigikirwa kuba abanyarwanda banga agasuzuguro.
Muri uyu muhango hanahembwe ibyiciro bitandukanye by’abahize abandi mu bikorwa by’imisoro n’amahoro, nk’ibigo byafashije mu gushishikariza abandi kwihatira gutanga imisoro, abasora bitwaye neza kurusha abandi , n’umusoreshwa utarahwemye kwitwara neza mu myaka 11 ishize.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi bashinzwe ibigo by’ imisoro n’amahoro mu bihugu bitandukanye harimo Tanzania, Uganda, Burundi na Zimbabwe.



















TANGA IGITEKEREZO