Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’amahoteri n’ubukerarugendo ryari rimenyerewe ku izina RTUC, ubu ryiswe RTC (Rwanda Tourism College), kuwa 24 Ukuboza 2012 rizatanga ku nshuro ya mbere impamyabushobozi ku nshuro ya mbere ku banyeshuri 426 baharangije mu byiciro binyuranye.
Umuyobozi wa RTC Kabera Callixte atangaza ko Rwanda Tourism College yatangiye mu 2006 itanga amasomo yo gukora mu mahoteri mu gihe gito. Mu 2007 ku bufatanye n’abandi bakora ibijyanye n’amahoteri n’ubukerarugendo, basanze bikwiye ko ishuri ryatanga ubumenyi ku rwego rwa Kaminuza. Mu 2008 MINEDUC yabemereye gutanga ubumenyi ku rwego rwa Kaminuza mu gihe cy’imyaka ine, mu byiciro bagombaga gutangamo ubumenyi.
Kuri iki cyumweru kuwa 23 Ukuboza 2012, mu kiganiro n’amanyamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cya RTC, yatangaje ko ishuri rikura kuko batangiriye ku bakozi 11 ariko ubu bageze ku bakozi 123 harimo abarimu 97. Ku banyeshuri batangiriye kuri 5 ubu bakaba bagera ku 3134, muri bo 768 bakaba babarizwa mu ishami ry’i Rubavu.
Ku bijyanye n’isoko ry’umurimo Kabera yagize ati “80% by’abanyeshuri barangije bafite akazi, abandi bihangira imirimo. Abo bose bakora mu mahoteli n’ibigo bikomeye by’indege bikorera mu Rwanda; kuko abageze mu mwaka wa gatatu baba bafite akazi. Abarangiza amasomo y’igihe gito barangiza bafite akazi.”
N’ubwo hari intambwe ishuri rimaze gutera ryanyuze mu bihe bikomeye nk’uko Mukarubega Zulfati warishinze akaba anarihagarariye mu mategeko, aho atangaza ko mu kurishinga abantu benshi batamvumvaga cyane cyane ko ari n’umugore. Yagize ati “Abantu benshi bancaga integer bitwaje ko ndi umugore ariko narakomeje ndahatana, kuko intego niyemeje nagombaga kuyigeraho.”
Ikindi kandi nk’uko bigarukwaho na Kabera Callite Umuyobozi wa RTC, zimwe mu nzitizi bahuye na zo ni ukutagira abarimu bo ku rwego rwa Kaminuza b’abanyarwanda bazobereye mu masomo bagombaga gutanga, bakoresheje abanyamahanga bagitangira ariko biragenda bihinduka. Kuri ubu 42 by’abarimu ni abanyamahanga bava muri EAC.
Imyumvire y’abanyarwanda mu bijyanye n’amasomo batanga na yo ngo yabaye imbogamizi kuko abize ibirebana n’amahoteli n’ubukerarugendo batahabwaga agaciro ku isoko ry’umurimo, kuko batumvaga uruhare rwabo mu kubaka no guteza imbere ubukungu bw’igihugu, byatumaga abanyeshuri baba bake.
Aho igihe kigeze ngo ishuri ni irya mbere mu Rwanda ku rwego rwa Kaminuza ritanga amasomo y’ubukerarugendo n’amahoteli kandi serivisi iragenda itera imbere. Kuva mu 2012, RTC ni yo ihabwa ibikombe mu gutanga serivisi nziza mu bukerarugendo. Umukozi wabaye uw’umwaka muri Serena na we ngo yarangije muri RTC kandi ngo Amahoteli yagaragaye neza gutanga serivisi nziza akorwamo n’abarangije cyangwa biga muri RTC. Intego yabo akaba ngo ari ugutanga abanyeshuri babishoboye kandi batanga serivisi nziza.
Ihinduka ry’izina ryavuye mu cyemezo cy’inama y’abaminisitiri, aho gukomeza kwitwa RTUC yitwa RTC ariko kandi ko nta cyo rihindura ku bumenyi n’ibyangombwa abanyeshuri bahabwa. Urangije afite uburenganzira bwo kujya mu byiciro birenzeho, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa RTC Kabera Callixte.



















TANGA IGITEKEREZO