Mu byumweru bibiri bishize, abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorerera mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakomeje gutahuka ari benshi, mu gihe byari bimenyerewe ko batahuka kabiri mu cyumweru ariko muri iki gihe, batahuka hafi buri munsi.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe, kiganira na Kalisa Augustin, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, abatahuka biyongereye cyane, kandi bakaba bazana n’imiryango yabo.
Iki kinyamakuru kiganira na bamwe mu batahutse, bavuga ko batashye ku bushake bwabo, abandi bakemeza ko impamvu nyamukuru yatumye batahuka, ari uko bari bamerewe nabi n’umutwe wa Rahiya Mutomboke, utifuza umuntu wese uvuga Ikinyarwanda ku butaka bwa Kongo.
Kaporali Niyibizi, yatahutse aturuka i Walikali, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe, ko yafashe icyemezo cyo gutaha bitewe n’uko byari byifashe muri ako gace, akaba avuga ko umutwe witwa Rahiya Mutomboke, bishatse kuvuga abenegihugu nyabo ba Kongo , wahoraga ubahiga ngo ubice rubozo.
Uyu mu Kaporali avuga ko n’ubwo we yari umusirikari, yahoranaga impungenge z’uko abarwanyi b’uyu mutwe bazamumarira umuryango, nkuko yabonaga uko barimo bica abandi.
N’ubwo benshi bemeza ko batahutse kubera uyu mutwe, hari n’abandi bavuga ko ubu buri wese mu bagize FDLR, asigaye yibaza icyo yagezeho mu myaka yose amaze mu mashyamba, bigatuma bafata icyemezo cyo gutahuka ari benshi.
Irankunda Josephine, ni umukecuru ariko yari akikiye akana k’amezi atatu, abereye nyirakuru, kuko nyina ukabyara bamwiciye muri Kongo, ako kana kakaza gutoragurwa n’umwe mu barwanyi ba FDLR, ariko nako bagateye icumu mu rubavu, yavuze ko abona uriya mutwe wa Rahiya Mutomboke, ari nk’imperuka y’Abanyarwanda baba muri ako gace.
Kaporali zigama Simon uzwi ku izina rya Mwami, nkuko abivuga ngo akomoka i Gitarama muri Nyamabuye, akaba yarinjiye muri FDLR mu mwaka wa 1994, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe, ko nta ruhare na ruto rw’intambara rwabaye kugira ngo afate icyemezo cyo gutahuka, kuko we yemeza ko yarwanye intambara nyinshi, iriya atariyo yari gutuma atahuka, ati “kuba ndimo kubyarira mu mashyamba, bituma ndeba ahazaza h’abana banjye simpabone, none niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda, kugira ngo byibuze ndebe ko abo ndimo mbyara, hari icyo nabateganyiriza cy’igihe kirekire” .
Abaherutse gutaha ni abasirikare 9 harimo abafite amapeti ya Premier Sergents 2, Umusereja 1, n’abakaporali 6, ndetse n’imiryango yabo igizwe n’abagore n’abana 22.
Aba bose bahita bajyanwa mu Kigo cya Mutobo gishinzwe kubakira, nyuma bagahabwa uruhushya rwo kujya mu miryango yabo, nyuma yo guhabwa ibizabatunga mu minsi ya mbere, ariko nyuma y’icyumweru abari abasirikari bakagaruka mu kigo, aho bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho, ndetse bakabaha n’amafaranga y’imperekeza angana 180.000 y’Amanyarwanda.
Inkuru ya Izuba Rirashe
























TANGA IGITEKEREZO