Nyuma y’aho abana b’abakobwa 20 (abangavu) kuva ku myaka 12 batwariye inda, Akarere ka Rubavu kahagurukiye gukumira buri kintu cyose gishobora kongera kuganisha abana mu ngeso z’ubusambanyi, banihanangirizwa kutazongera kwakira impano zose bahabwagwa.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage i Rubavu, Nyirasafari Rusine Rachel mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku itariki ya 31 Kanama, yatangaje ko abangavu 20 ari bo batwaye inda.
“Mu waka w’amashuri w’2010 na 2011 haje kugaragara ko mu Karere kacu abana 20 batwaye inda bakiri bato kuko wasangaga bakiri mu mashuri abanza abandi bari mu y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda. ”.
Mu rwego rwo gukumira abashaka kwangiza aba bana, Akarere ka Rubavu kashyize muri buri kigo cy’ishuri umurezi ushinzwe gukurikirana no gutanga inyigisho zihariye ku myororokere yabo, hanashyirwaho amahugurwa yihariye ku babyeyi y’uko bakwiriye kujya begera aba bana.
Mu mpamvu Akarere gatanga zishobora kuba ku isonga mu gutuma abo bana b’abakobwa batwara inda bakiri bato, hashyirwamo no kuba Akarere gaturiye umupaka, hakanaboneka ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Aba bana ahanini batungwa agatoki ku myambarire yabo ikurura abagabo, akenshi ngo usanga abakobwa bambaye utujipo tugufi cyane, cyangwa udupira tugenda tugaragaza amabere yose uko yakabaye.Abagabo babifuje bakaba babashukisha impano zitandukanye kugira ngo babasambaye.
Akarere ka Rubavu kihanangiriza abakobwa kutakira impano bahabwa n’abagabo kuko ngo bazakira nyuma zikabatera kuzisanga mu bibazo.



















TANGA IGITEKEREZO