00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abanyamakuru bakomeje guhugurwa ku cyorezo cya SIDA

Yanditswe na

Maisha Patrick

Kuya 4 June 2012 saa 04:13
Yasuwe :

Mu cyumba cy’inama cya MOSTEJ Hotel mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere hatangiye amahugurwa y’abanyamakuru 10 mpuzamahanga baturutse mu bihugu bine, aya mahugurwa ajyanye n’ubumenyi ku icyorezo cya SIDA azamara iminsi itanu.
Intego y’ayo mahugurwa ni ukureba amakuru yose ajyanye na virusi itera SIDA n’uburyo bwo kuyirinda, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.
U Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo, na Centre Africa niho haturutse abanyamakuru, hakaba (…)

Mu cyumba cy’inama cya MOSTEJ Hotel mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere hatangiye amahugurwa y’abanyamakuru 10 mpuzamahanga baturutse mu bihugu bine, aya mahugurwa ajyanye n’ubumenyi ku icyorezo cya SIDA azamara iminsi itanu.

Intego y’ayo mahugurwa ni ukureba amakuru yose ajyanye na virusi itera SIDA n’uburyo bwo kuyirinda, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.

U Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo, na Centre Africa niho haturutse abanyamakuru, hakaba haranatumiwe abahuzabikorwa bigisha ibijyanye no kwirinda SIDA.

Ku munsi wa mbere hagarutswe ku buryo bworoshye bukoreshwa bwo kwirinda SIDA ahantu hahurira abantu benshi, cyane cyane ahibanzweho ni ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda hanyura abantu benshi cyane cyane igitsina gore.

Cyurinyana Véstine uhagarariye Inama Nkuru y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rubavu, yavuze ko bakora ubukangurambaga ku bambuka imipaka dore ko abenshi aba ari n’abagore bafite amikoro make, ho bamwe bishora mu ngeso z’uburaya bishobora no kubaviramo kwandura virusi ireta SIDA.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abanyamakuru barwanya SIDA (ABASIRWA) Mwitende Jean Claude, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo abanyamakuru bakora inkuru ku buzima byumwihariko ku cyorezo cya SIDA bongererwe ubumenyi mu gutara, gutunganya, no gutangaza amakuru kuri SIDA.

Mwitende akomeza avuga ko abanyamakuru bazahererekanya amakuru n’uburyo bakwiha ingamba zo kurwanya SIDA.

Aya mahugurwa yarateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda (ABASIRWA), rufanyije na MAVIH Umushinga ukorera muri IPP.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa

Foto:Mayisha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .