Nk’uko bisanzwe buri mwaka, Ikigo Cyitiriwe Mutagatifu Wenceslas (APEFOC Kanama) kimurika ibyo abanyeshuri bagezeho mu gihe cy’umwaka wose biga mu mashami atandukanye, babyereka ababyeyi babo, cyane cyane abiga ubumenyi (Sciences).
Buri mwaka abanyeshuri biga mu Kigo Cyitiriwe Mutagatifu Wenceslas iyo bamwibuka berekana ibyo bagezeho, ibi bikaba ari byo bikenewe nk’uko byatangajwe n’ushinzwe uburezi mu Ntara y’Uburengerazuba, wavuze ko igihugu gikeneye uburezi bufite ireme, anasaba ababyeyi kujya bakurikirana imyigire y’abana babo ndetse bakabigisha ikinyabupfura, kuko umwana utagira uburere atari we igihugu gikeneye.
Na ho Umuyobozi w’iki kigo Kwima Sixibert yavuze ko kimaze kugera kuri byinshi, anasaba abanyeshuri guha amasomo agaciro kuruta ibyo babona hanze, anabasaba kutirara ngo barangare bibaviremo gutsindwa kuko bamwe bagiye gukora ibizamini bya Leta n’ibisoza umwaka w’amashuri.
Ibi bikorwa byaranzwe no guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu mikino itandukanye, banacinya akadiho.



















TANGA IGITEKEREZO