00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Bane bari mu maboko ya polisi bazira gukora inzoga zitemewe n’amategeko

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 21 July 2012 saa 10:22
Yasuwe :

Polisi yo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu ku wa Gatatu yafashe abagabo bane bakurikiranyweho gukora inzoga zitemewe n’amategeko zizwi kw’izina rya Ndururu na Mandaratwa.
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru ruvuga ko abo bagabo ari Emmanuel Twizerimana, ean Baptiste Gashema, Jean Bosco Mudahunga na Niyonsenga bafashwe nyuma yuko umwe mu baturiye aho, uzi iby’ubwo bucuruzi bakora amenyesheje Polisi, aho yabasanganye litiro zigera ku 8,700 z’izo nzoga n’ibyo bifashisha bazikora (…)

Polisi yo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu ku wa Gatatu yafashe abagabo bane bakurikiranyweho gukora inzoga zitemewe n’amategeko zizwi kw’izina rya Ndururu na Mandaratwa.

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru ruvuga ko abo bagabo ari Emmanuel Twizerimana, ean Baptiste Gashema, Jean Bosco Mudahunga na Niyonsenga bafashwe nyuma yuko umwe mu baturiye aho, uzi iby’ubwo bucuruzi bakora amenyesheje Polisi, aho yabasanganye litiro zigera ku 8,700 z’izo nzoga n’ibyo bifashisha bazikora byinshi.

Polisi yatangaje ko iyi ari inshuro ya kabiri aba bagabo bafatiwe muri icyo cyaha. Mu iperereza yakoze, yanasanze aba bagabo mu nzoga zabo bifashisha marijuana, uburo ifu y’imyumbati ndetse n’ibisheke. Polisi yamennye izo nzoga ndetse n’ibyo bifashisha bazikora kumugaragaro kugira ngo n’abandi baturage bo muri Rubavu barebereho.

Umuvugizi wa Polisi Supertendent Theos Badege yongeye kwamagana bene izo nzoga z’inkorano zitazwi, aho yavuze ko usibye kuba zigira ingaruka mbi ku buzima, izo nzoga ziteza n’amakimbirane ;anasaba Abanyarwanda bose kurwanya izi nzoga kuko zibangiriza ubuzima, ko abo bantu bishora mu gukora inzoga zitemewe n’amategeko bamenye ko Polisi itazahwema kubashyikiriza ubutabera.

Theo Badege yakomeje asaba ko hajya habaho guhana amakuru byihuse kugira ngo bene abo bantu bafatwe kandi bahanwe. Yasabye Polisi gukomeza akazi ko kurwanya ibyo biyobyabwenge.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hafatwe umwe utabonetse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages