Abasore babiri bo mu Karere ka Rubavu, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ishami rya Rubavu ku wa kabiri Mutarama 2013 bakurikiranyweho kwivugana mugenzi wabo w’imyaka 16 witwa Byukusenge Emmanuel.
Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Nyakibande, Akagali ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba.
Ababukekwaho ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu karere ka Rubavu. Ni Mutuyimana Desire na Ndayisaba Gahinja, bivugwa ko bakubise uwapfuye kugeza ashizemo umwuka.
Polisi ya Rubavu ivuga ko abakekwa bashobora kuba bari bamaze iminsi bacura uwo mugambi, kuko yari yarigeze gutanga ubuhamya bwabashinjaga kugira uruhare mu bujura bw’inka bwabereye muri ako karere bakabifungirwa.
Hari hashize hafi ukwezi barekuwe ku bw’iki cyaha, icyakora ngo bakomeje gukora ubujura ku buryo ubwo bajyaga kwiba ibigori kuri uyu wa gatatu ntibabashe kubigeraho baketse ko ari we wongeye kubabera imbogamizi akabatungira agatoki inzego z’ibanze n’abaturage.
Polisi itangaza ko ibyo bishobora kuba ari bimwe mu byatumye bivugana uyu wapfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, Supt Mwiseneza Urbain, arahamagarira abantu kwitandukanya n’ibikorwa bibi birimo ubujura, urugomo n’ibindi.
Asaba kandi abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose, bakagira uruhare mu kuyakumira byananirana bakabimenyesha Polisi n’inzego zitandukanye kugira ngo habeho kwirinda ibyo bibazo no gufata abadashaka gukurikiza amategeko kugira ngo bagarurwe mu murongo mwiza.
Abafashwe icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo y’140 mu gitabo mpanabyaha ibiteganya.



















TANGA IGITEKEREZO