00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Gare ya Nyakabungo ikomeje kuyobera abayitegeramo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 11 October 2012 saa 12:53
Yasuwe :

Gare ya Nyakabungo iherereye mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi. Iyi gare niyo isigaye itegerwamo n’abagenzi imodoka zijya i Kigali no mu nkengero za Rubavu, gusa imyubakire yayo ikomeje gutera urujijo haba ku bayikoreramo n’abayitegeramo imodoka.
Iyi gare iri ahantu hisanzuye hanini, ikikijwe n’amazu akorerwamo ubucuruzi butandukanye, n’ibiro by’amakompanyi atwara abagenzi. Ariko igatandukana n’izindi gare ku ibikorwa biyikorerwamo n’uburyo yubatse.
Gare ya Nyakabungo yubatse (…)

Gare ya Nyakabungo iherereye mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi. Iyi gare niyo isigaye itegerwamo n’abagenzi imodoka zijya i Kigali no mu nkengero za Rubavu, gusa imyubakire yayo ikomeje gutera urujijo haba ku bayikoreramo n’abayitegeramo imodoka.

Iyi gare iri ahantu hisanzuye hanini, ikikijwe n’amazu akorerwamo ubucuruzi butandukanye, n’ibiro by’amakompanyi atwara abagenzi. Ariko igatandukana n’izindi gare ku ibikorwa biyikorerwamo n’uburyo yubatse.

Gare ya Nyakabungo yubatse kuburyo buri kinyabiziga ugisangamo, moto imodoka, amagare, imodoka nini n’amatagisi atwara abagenzi.

Muri Gare rwagati uhasanga abacuruzi abo twasanze muri iyi gare bavuga ko ari ababa baturutse muri Congo Kinshasa.

Nk’uko binagaragarira amaso n’abagenzi batangaza ko iyo imvura iguye, gare uyisangamo ikidendezi cy’amazi cyaretse muri gare rwagati.

Ubwo aho hafi abakarasi b’amakompanyi akorera muri iyi gare baba barwanira abagenzi bafatanye mu mashati abandi bakiza.

Bamwe mubo twaganiriye bakorera muri iyi gare ya Nyakabungo bavuga ko babazanye Nyakabungo nyuma yaho babavaniye mu mujyi rwagati kubera ibikorwa byakorwaga n’abakarasi bakorera mu mujyi wa Gisenyi harimo no gucuza abaturage utwabo.
Bagabo Innocent ukorera muri gare ya Nyakabungo aganira na IGIHE yavuze ko ntako batari bagize ngo babazane ahantu ho gukorera hanini ati ‘noneho nibashake n’uburyo iyi gare yatunga amahoro, birukanemo abanyarugomo bayibamo inubakwe uko bikwiye “.

Innocent yakomeje avuga ko usibye iyi gare yubatse nabi ikaba itagira uruzitiro, ubundi nta gare ijya ivanga n’abacuruza b’inyanya ndetse ibijumba cyangwa ngo amagare na moto usange aribyo byiganjemo .

Yagize ati “Biriya babyita akajagari kandi ntabwo Leta igishaka akajagari”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bahame Hassan, aganira na IGIHE yavuze ko gahunda ihari ari iyo kwimura iyi gare.

Yagize ati “gare yashyizwe hariya mu rwego rwo kugabanya akajagari n’ibikorwa by’urugomo byaberaga aho imodoka zahagararaga mu mujyi rwagati, ubundi gare izajyanwa hafi y’isoko niho izimurirwa, naho ibikorwa by’urugomo byo biraza gucika mu gihe gitoya.”

Ibikorwa byo gushaka uburyo baca abakarasi mu mujyi wa Gisenyi batungwa agatoki ko bahorana urugomo byatangiye muri 2006, gusa abakorera muri iyi gare bavuga ko igisubizo ari icya ba nyir’amakompanyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages