00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Harubakwa Laboratwari y’inyenyeri eshatu

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 30 March 2013 saa 11:04
Yasuwe :

Mu karere ka Rubavu harubakwa Laboratwari mpuzamahanga y’Inyenyeri eshatu, ifite ubushobozi bwo gupima indwara z’ibyorezo zinjirira ku mipaka zishobora kuzanwa n’abaturutse hanze y’igihugu.
Ku bitaro bikuru bya Gisenyi biri mu Karere ka Rubavu, harubakwa Laboratwari y’icyitegererezo, aho inyubako yayo, ibikoresho bizifashishwa, no guhugura abakozi byatewemo inkunga na banki y’Isi nk’uko Orinfor ibitangaza.
Umuyobozi wa Laboratwari y’Ibitaro Bikuru bya Gisenyi, Nyiramusabwa Rehmat, avuga (…)

Mu karere ka Rubavu harubakwa Laboratwari mpuzamahanga y’Inyenyeri eshatu, ifite ubushobozi bwo gupima indwara z’ibyorezo zinjirira ku mipaka zishobora kuzanwa n’abaturutse hanze y’igihugu.

Ku bitaro bikuru bya Gisenyi biri mu Karere ka Rubavu, harubakwa Laboratwari y’icyitegererezo, aho inyubako yayo, ibikoresho bizifashishwa, no guhugura abakozi byatewemo inkunga na banki y’Isi nk’uko Orinfor ibitangaza.

Umuyobozi wa Laboratwari y’Ibitaro Bikuru bya Gisenyi, Nyiramusabwa Rehmat, avuga ko kuva mu mwaka wa 2012 ubwo iyi Laboratwari yari itarasanwa, yari ku rwego rwa 25% mu bipimo mpuzamahanga, none nyuma y’umwaka umwe gusa igeze hejuru ya 75%, bityo ikaba iri ku rwego rw’Inyenyeri eshatu.

Ubusanzwe Urwego rw’Inyenyeri rubarwa hakurikijwe uko inyubako ikoze, imikorere, ububiko bw’ibizamini, ubushobozi bw’abakozi n’ibindi.

Ibizamini byajyaga gupimirwa ahandi bitazogera bizajya bisuzumirwa muri iyo Laboratwari, izaba inafite ubushobozi bwo gupima indwara nka Ebola, n’izindi zikomeye zambukiranya imipaka.

Mu Rwanda hagiye kubakwa izindi ziri kuri uru rwego, mu ntara n’Umujyi wa Kigali, aho zizatwara asaga miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.

Photo: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages