Ahagana mu ma saa yine n’igice za mu gitondo, i Mahoko mu karere ka Rubavu habereye impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu igonga abanyonzi babiri n’umumotari umwe wari uhetse umugenzi w’umudamu n’umugenzi wigenderaga n’amaguru.
Iyi modoka ifite plaque RAB 540S yavaga i Rubavu yerekeza i Musanze, icyakora kugeza ubu ntiharamenyekana imyirondoro y’abagonzwe batanu.
Gakuru Claude wabonye iyi mpanuka yavuze ko umumotari yitambitse iyo modoka yambuka umuhanda kubera umuvuduko imodoka yari ifite agiye gukatira umumotari abanyonzi bose ibaca irabagonga n’uwo mumotari hamwe n’uwo yari ahetse.
Abakoze impanuka bajyanywe mu bitaro bya Gisenyi bakaba banakomeretse cyane ariko ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutaramenya niba hari uwahitanywe na yo.
Nyuma y’impanuka abakorera hafi y’aho yabereye basabye ubuyobozi ko bakorerwa ‘Dodane’ kubera ikibazo cy’impanuka zikomeje kubera muri aha i Mahoko.
























TANGA IGITEKEREZO