Abantu batanu ni bo bamaze guhitanwa n’impanuka y’imodoka yabereye mu Mudugudu wa Makoro Akagari ka Nyarushyamba Umurenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu Intara y’Iburengerazuba.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2012, nk’uko ababibonye babitangaje, ngo yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Tata yari ifite pulaki UAM 098V y’Ingande, yavaga i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Gisenyi, yacitse feri maze icakirana na tagisi mini bisi (mini bus) ifite pulaki RAA254S yavaga mu Mujyi wa Gisenyi yerekeza i Musanze.
Iyi kamyo yari itwawe n’umushoferi w’Umugande witwa Byamukama mu gihe tagisi yari itwawe n’uwitwa Nzabakurikiza. Nk’uko bamwe mu batabaye babitangarije IGIHE ngo abantu batanu ni bo bahise bapfa, abandi bagera muri 14 barakomereka harimo 8 bakomeretse mu buryo bukomeye banahise bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi.
Nk’uko bitangazwa n’umuganga wo ku Bitaro bya Gisenyi Dr Habimana Emmanuel aganira na IGIHE, yavuze ko bakiriye imirambo itanu n’abandi cumi na bane bakomeretse uretse ko batandatu batari bameze nabi cyane barimo n’umushoferi wa mini bisi.
Muri ako gace hakunze kubera impanuka nyinshi, dore ko nta mezi atatu yari ashize habereye izindi, kuko kugeza kuri uyu munsi hakiri n’ibisigisigi by’amakamyo y’abanyamahanga yaguye akurikiranye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, benshi bakaba bavuga ko imiterere y’uriya muhanda itameze neza.
Foto: Maisha Patrick



















TANGA IGITEKEREZO