00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imvura idasanzwe yangije cyane uruganda rw’ikawa rwa SOPECAF

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 October 2012 saa 02:02
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya ikawa rwa SOPECAF buratangaza ko imvura idasanzwe imaze iminsi igwa mu turere tw’ibirunga twa Nyabihu na Rubavu yangije bikomeye uruganda.
Nk’uko tubikesha Izuba Rirashe , Ntawukiruwabo Ramadhan, Visi Perezida w’uru ruganda atangaza ko hangiritse ibintu bifite agaciro ka miliyoni 670 z’Amanyarwanda.
Ntawukiruwabo Ramadhan, aganira na Izuba Rirashe yavuze ko iyangirika ry’uruganda rizagira ingaruka zikomeye, ibikorwa by’uruganda babikoresha (…)

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya ikawa rwa SOPECAF buratangaza ko imvura idasanzwe imaze iminsi igwa mu turere tw’ibirunga twa Nyabihu na Rubavu yangije bikomeye uruganda.

Nk’uko tubikesha Izuba Rirashe , Ntawukiruwabo Ramadhan, Visi Perezida w’uru ruganda atangaza ko hangiritse ibintu bifite agaciro ka miliyoni 670 z’Amanyarwanda.

Ntawukiruwabo Ramadhan, aganira na Izuba Rirashe yavuze ko iyangirika ry’uruganda rizagira ingaruka zikomeye, ibikorwa by’uruganda babikoresha amafaranga yagujijwe mu mabanki.

Ntawukiruwabo asaba ko Leta yabagoboka. Uruganda rwamaze gukora raporo igaragaza ibyangiritse byose, ishyikirizwa amabanki bakorana n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo.

Usibye uru ruganda rwibasiwe n’imvura, amazu agera kuri 5 yubatse hafi yarwo, nayo yarasenyutse, ndetse n’imyaka itwarwa n’imivu y’amazi ariko nta muntu wari wagaragara waba yarahitanywe n’iyi mvura.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, bagitangarije ko impamvu y’amazi yateye abaturage bo mu tugari twa Rubona na Rushubi, mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, byatewe n’aho uruganda rwa SOPECAF rwubatse. Uruganda ngo ruri hejuru y’ umugezi wa Gitsimbi, ucamo amazi aturuka mu misozi iri hafi yarwo.

Ariko n’ubwo abaturage bashinja uruganda kuba nyirabayazana yo guterwa n’ayo mazi, Ntawukiruwabo Ramadhan, Visi Perezida w’uru ruganda, we arabihakana, akavuga ko ahubwo ayo mazi aterwa n’abaturage badakoresha imireko ngo batege amazi yo ku mazu yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirasafari Rusine Rachel, yahumurije abaturage bahuye n’ibiza, asaba bagenzi babo kubaba hafi bakabafata mu mugongo, mu gihe bagishakirwa ubutabazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages