Umuyobozi w’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Bwana Nasson Bubuya Ndoole ku wa 19 Ukwakira 2012 yatangaje ko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwafashe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bw’inyama ziva mu Rwanda zijya gucururizwa muri uyu mujyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Cheick Bahame Hassan nawe yasabye abaturage basanzwe bakora bene ubwo bucuruzi kuba babwitondesheje ngo kuko hari ibiganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki 22 ukwakira 2012 hagati y’impande zombi kugira ngo hafatwe umwanzuro kuri icyo kibazo.
Inkuru y’ihagarikwa ry’ubucuruzi bw’inyama zambuka umupaka ziva ku Gisenyi mu karere ka Rubavu zerekeza mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangajwe n’Umuyobozi w’uyu mujyi wa Goma, Nasson Bubuya Ndoole kuri Radiyo imwe ivugira i Goma.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma kuri telefoni igendanwa, Nasson Bubuya Ndoole yavuze ko iki cyemezo cyafashwe koko ariko ngo kikaba cyarafatiwe inyama zicuruzwa mu kajagari akenshi ngo zicuruzwa n’abagore ku mabase no mu mifuka.
Avuga kandi ko afite amakuru ahagije y’uko bene izi nyama zibujijwe gucuruzwa mu Rwanda akaba ari nta mpamvu zacuruzwa muri Kongo. Ikindi umuyobozi w’Umujyi wa Goma yabwiye Imvaho Nshya ngo ni uko hagomba kubaho ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo hashakishwe uburyo ubu bucuruzi bw’inyama bwarushaho kunozwa neza.
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu , Sheick Bahame Hassan na we kuri telefoni igendanwa yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe ubucuruzi bw’inyama nk’ubwo bwo ku mabase no mu mifuka busanzwe butemewe gukorwa mu Rwanda, amakuru afite ariko ngo akaba ari uko Congo yaba yuririye kuri icyo kibazo igahagarika n’ubundi bucuruzi bw’inyama busanzwe bukorwa ku buryo busanzwe.
Uyu muyobozi akaba asaba abaturage bambutsa inyama kuba bitonze, kuko ngo ku wa mbere tariki 22 Ukwakira 2012 hateganyijwe inama ku mpande zombi izafatirwamo imyanzuro ijyanye n’uburyo ubu bucuruzi bwarushaho kunozwa.
Ikibazo cy’inyama zicuruzwa mu buryo bw’akajagari n’ubundi gikunze kugarukwaho kenshi n’ubuyobozi, kuko inyuma y’ubu bucuruzi hihishe ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu, inyinshi muri bene izi nyama ziba zitujuje ubuziranenge.
Izi nyama zitwarwa mu mifuka, ku ma base, mu bicuba by’amata no mu bindi bikoresho akenshi usanga bidafite isuku ,ubundi zigacuruzwa mu ngo rwihishwa.
Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO