00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Kwivuza magendu na Kinyarwanda aho bukera biroreka imbaga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 June 2012 saa 10:19
Yasuwe :

Abaturage baturiye umugezi wa Sebeya, nyuma yo guhura n’isanganya bagasenyerwa n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iheruka kugwa, amakarita yabo yerekana ko bishyuye ubwishingizi mu (mitiweli/mutuel de santé) yarahatikiriye kuburyo kuri ubu bangirwa kwivuza batazigaragaje kandi ntibanemerwe guhabwa izindi, iki kibazo ariko Umuyobozi w’Akarere ka Rubazu avugako atari azi iki kibazo.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze utarashatse gutangaza amazina ye, (…)

Abaturage baturiye umugezi wa Sebeya, nyuma yo guhura n’isanganya bagasenyerwa n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iheruka kugwa, amakarita yabo yerekana ko bishyuye ubwishingizi mu (mitiweli/mutuel de santé) yarahatikiriye kuburyo kuri ubu bangirwa kwivuza batazigaragaje kandi ntibanemerwe guhabwa izindi, iki kibazo ariko Umuyobozi w’Akarere ka Rubazu avugako atari azi iki kibazo.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze utarashatse gutangaza amazina ye, yatangaje ko kuba hari haragaragaye abaturage bafite ibyago byo kuba basenyerwa na Sebeya ndetse Akarere kakanafata gahunda yo kubaha ibibanza no kubaha ubufasha, ariko Sebeya ikaba yarabasenyeye ndetse n’ibikoresho byabo bikagendera mo, kuri ubu hari abafiye ikibazo cy’Ubwisungane mu kwivuza kuko amakarita yabo ya mitiweli yaburiwe irengero.

Ku kibazo cya Mitiweri Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangarije IGIHE ko icyo kibazo batari bakizi, ariko ahamya ko cyoroshye kandi kigomba guhita gikemuka kuva cyamenyekanye, kuko abatanze za mitiweli bose baba bari muri za mudasobwa ku bibona bikaba biba byoroshye.

Si ikibazo cya mitiweli gusa bafite

Aba baturage ariko n’ubwo bafite iki kibazo cyo kuba barataye ubwishingizi bwabo, ngo si iki kibazo bafite gusa kuko hari n’ikibazo cyo gukoresha amazi ya Sebeya kandi ari amazi afite imyanda myinshi n’iy’imisarani cyane cyane ko muri iyi minsi Sebeya ijyenda isakuma imyanda yo misarani yagiye isenyuka kandi amazi yayo ari yo abaturage bakoresha hakabaho n’abayanywa atanatetse ndetse nta n’imiti bashyizemo nka siro ndetse na piwa, uwo muyobozi yabwiye Imvaho Nshya ko nta gihe icyo kibazo batakigeza ku buyobozi bw’Akarere cyane cyane ko ari ikibazo kibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ngo ariko kugeza ubu ntakirakorwa, n’imishinga bavuga ko yapatanye kugeza amazi ku baturage kugeza ubu nta gikorwa na kimwev irakora.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassani yatangaje ko Akarere kagiye gukurikiranira hafi ibibazo byose abasenyewe n’ibiza bafite, abatishoboye bagahabwa inkunga yihuta kandi ngo Akarere karimo guteganya kubakira umudugudu abasenyewe n’ibiza, ariko batishoboye, Umuyobozi w’Akarere akaba yaratangaje ko iki ari igikorwa kitoroshye kuko buri wese wahuye n’ibiza aba ashaka ko yabarwa nk’utishoboye kandi hari abifashije ndetse banatunze.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’abaturage bakoresha amazi mabi y’umugezi wa Sebeya kuko batagira uko babona amazi meza n’aho bayabona akaba ari kure kandi anahenze, Umuyobozi w’Akarere yatangaje ko icyo kibazo atari akizi ko hari abaturage bakoresha amazi ya Sebeya, ariko ko Akarere kagiye kugikurikiranira hafi, ko hagiye gukorwa ibishoboka byose amazi akagezwa kuri abo baturage cyane cyane ko mu mihigo y’akarere harimo kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage b’Akarere ka Rubavu.

Abo baturage bo mu Karere ka Rubavu basenyewe n’umugezi wa Sebeya hamwe n’abaturanyi babo ariko bo bakomeje gutabaza inzego zitandukanye za Leta nk’abashinzwe ubuzima bakabaha inzitiramubu ngo kuko nta bushobozi bafite bwo kuzigurira, bakabaha imiti itunganya amazi ariyo siro ndetse na Piwa bihagije mu gihe bataragira amahirwe yo kubona amazi meza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages