Nkubiri Jean Marie Vianney wo mu mudugudu wa Gakuyo akagari ka Musenyi mu murenge wa Muhondo ho mu karere ka Gakenke, wari umaze amezi abiri yaraburiwe irengero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarekuwe abifashijwemo n’umufasha we wamenye ko afungiye muri Congo maze amutangaho ruswa y’ amadorali y’amerika 350.
Ubwo Radio Rwanda yaganiraga na Nkubili JMV wari ufungiye muri Congo mu gihe cy’amezi abiri, yasobanuye uko yafashwe n’uko byamugendekeye. Yavuze ko yagiye muri Congo ajyanwe no kurangura, yitwaje amafaranga ibihumbi 300 n’amadorali 150.
Nkubiri avuga ko yari afite urwandiko rw’inzira (laisser-passer), ariko ubwo yari mu muhanda agenda ngo haje imodoka ya Land Cruiser yarimo abantu bambaye gisirikare na gisivire, imuhagarara iruhande nuko abo bantu baramufata bamushyira muri iyo modoka ku gahato nta bindi bisobanuro. Nkubiri akomeza asobanura ko yagerageje gusobanurira abo bamutwaye ko afite ibyangombwa ariko ntibamwumva, ahubwo batangira kumuhohotera bamukanda amaso ndetse banamuniga. Nyuma ngo abo bantu baje kumwambura ishati yari yambaye bayimufunga mu maso kugira ngo atamenya aho bamujyana.
Kuba yarashoboye kugaruka mu rwamubyaye yabifashijwemo n’umufasha we Nakure Clementine, waje kumenya ko umugabo we afungiye muri Congo dore ko yari afungiye ahitwa TD mu mujyi wa Goma.
Nyuma yo kumva ahantu henshi hatazwi yari afungiye. Nakure Clementine avuga ko yaje kumenya ko Nkubiri afungiye aho I Goma abikesheje amakuru yahawe na mugenzi we nawe wari ufite umuntu uhafungiye. Uyu Nkubiri akaba ngo yaranditse nimero za telefoni y’umugore we ku kandiko yahaye umunyarwandakazi nawe ugemura kuri yo gereza kugira ngo akamuhere umugore. Clementine rero amaze kumenya ayo makuru y’aho umugabo we afungiye nibwo yatangiye kumushakisha, ari nako atanga amafaranga yo kumufunguza agera ku madorali 350.
Aho hantu hakaba harasigayemo abandi Banyarwanda bagera ku icumi nubwo ngo umunsi ku wundi umubare wabo ugenda uhinduka.
Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu karere ka Rubavu bukaba bwari bumaze iminsi bukanguriye Abanyarwanda bakoresha imipaka ijya muri Congo, ko bajya banyura mu nzira zizwi kandi bakoresheje impapuro z’abinjira n’abasohoka. Ibi kuba byarubahirijwe ntibyabujije abaturage ba Congo n’ingabo z’icyo gihugu gukomeza guhohotera Abanyarwanda nk’uko uyu JMV yari yaciye mu nzira zemewe. Abafatwa kuri ubwo buryo bikaba bivugwa ko babitegekwa n’uwitwa Col Padiri.
Inkuru ya Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO