00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umurenge wa Gisenyi ntuvuga rumwe na Mutumwinka ku iyirukanwa mu nzu

Yanditswe na

Maisha Patrick

Kuya 7 August 2012 saa 05:52
Yasuwe :

Umuturage witwa Mutumwinka Berthilde utuye mu Kagari ka Kivumu Umudugudu wa Urisanga Umurenge wa Gisenyi amaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri yibera hanze y’urugi rw’iwe kubera ko Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwafashe icyemezo cyo kumufungira kubera isuku nke no kutubahiriza gahunda za Leta, ariko we aravuga ko ari akagambane yagiriwe n’umuyobozi w’Umudugudu witwa Mukantaganda Pascasie.
Hashize igihe kingana n’ibyumweru bibiri kuva tariki 24 Nyakanga kugeza magingo aya umuturage (…)

Umuturage witwa Mutumwinka Berthilde utuye mu Kagari ka Kivumu Umudugudu wa Urisanga Umurenge wa Gisenyi amaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri yibera hanze y’urugi rw’iwe kubera ko Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwafashe icyemezo cyo kumufungira kubera isuku nke no kutubahiriza gahunda za Leta, ariko we aravuga ko ari akagambane yagiriwe n’umuyobozi w’Umudugudu witwa Mukantaganda Pascasie.

Hashize igihe kingana n’ibyumweru bibiri kuva tariki 24 Nyakanga kugeza magingo aya umuturage witwa Mutumwinka Bertlide yarakingiranywe n’Umuyobozi, nyamara ubuyobozi buvuga ko bwamuhoye ku kuba acuruza inzoga zitemewe, isuku nke, ndetse akaba anasuzugura ubuyobozi bw’Umudugudu.

Aganira na IGIHE Mutumwinka yatangaje ko uyu w’Umudugudu muyobozi amubeshyera ahubwo ngo ikibazo ni uko atamushaka mu Mudugudu ayobora ngo ariko ahora amubwira.

Yagize ati” Byageze n’aho azana “Local Defense” ziranjyana kuri Polisi ziravuga ngo nshuruza inzoga yitwa “Sapiru” baramfunga ariko nk’ejo Komanda aje ndatabaza arambona aho mfungiye mubwiye ikibazo cyanjye ahita amfungura kuko babuze izo nzoga iwanjye”

Ibi ariko yaba Umuyobozi w’Umurenge wa Gisenyi Mugisha Honore ndetse n’Umuyobozi w’Umudugudu bahamya ko yafunzwe azira gukekwaho gucuruza inzoga zitemewe, ahubwo ko yafungiwe kubera isuku nke no kutubahiriza gahunda za Leta.

Twifuje kumenya icyo abaturanyi b’uyu Mutumwinka babivuga ho umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa akaba ari no muri Komite Nyobozi y’Umudugudu avuga ko Umukuru w’Umudugudu ashaka kwirukana uyu mukobwa mu mudugudu, kubera ko yari afite umukozi wamukoreraga mu kabari ke kaba kuri Petite barrière avuga ko ariwe akeka ko yaba yaramwoheje kugenda ntiyongere kumukorera.

Uyu muyobozi ariko abitera utwatsi avuga ko ibi ataribyo namba kuko ibyo ngo akora ari ugukurikiza amategeko n’amabwiriza.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahageraga yasanze hari igipapuro cy’Umurenge wa Gisenyi cy’uko hafunzwe n’ubuyobozi kubera gusuzugura ubuyobozi bw’Umudugudu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages