Umuturage witwa Hategekimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Rubona, akora amarangi akoresheje ibitaka n’ibimera kandi ntaho yabyize. Abaturage bakoresha ayo marangi bayatangira ubuhamya ko ari amarangi meza kandi anahendutse ugereranije n’andi asanzwe mu gihe n’abo yahaye akazi bavuga ko yabakuye mu bukene.
Uyu Hategekimana Emmanuel, Umurenge akomokamo wa Nyamyumba mu Kagari ka Rubona, siho abarizwa, kuko akorera mu Murenge wa Rugerero aho yabashije kuvumbura itaka ryinshi acukura akarivanga n’ibimera agakoramo irangi ubu ryatangiye gukundwa n’abaturage. Ubwo ORINFOR yamusuraga tariki ya 20 Kanama 2012, yerekanye uruganda rwe, anasobanura uko yatangiye uyu mwuga amaranye imyaka ibiri, dore ko nta n’ikintu kigaragara yatangiranye kuko yari asanzwe ari umufundi, ariko kuri ubu akaba afite abakozi 15 akoresha akanabahemba neza.
Hategekimana yavuze ko yari umukene, kuko mu kazi k’ubufundi yakoraga niho yakuye amafaranaga ibihumbi bitanu yatangiranye, nyuma y’uko yumvise ko hari abaturage bakora amarangi. Ngo yashatse itaka arivanaga n’ifu y’imyumbati, atangira gushyiramo ibindi byatsi umusaruro ugenda uboneka buhoro buhoro.
Hategekimana kandi yanasobanuye uburyo akora, ubuhanga akoresha bukaba butangaje kandi ntaho yabyize, kuko amashuri ye yayagarukirije mu mwaka wa karindwi wa kera mu mashuri abanza. Uyu mugabo avuga uburyo ashaka itaka mu birombe, akarivanga n’amazi akongeramo isombe ariko ikomeye ku buryo itaribwa. Ubwo icyo gihe ngo aba ashaka irangi ry’icyatsi. Ibindi bimera akoresha birimo ibishishwa by’ibishyimbo n’ibyatsi by’imyishywa. Imvaho Nshya yaganiriye n’abaturage yasanze aho, maze abatangiye gukoresha ayo marangi, bavuga ko ntacyo bayanganya, mu gihe ku rundi ruhande, abo yahaye akazi nabo bamuvuga ibigwi. Umwe mu bayakoresha yavuze ko ayo marangi ariyo ahendutse kandi akanaramba, akemeza ko bigaragara ko nta tandukanirizo n’andi asanzwe.
Zimwe mu mbogamizi Hategekimana ahura nazo muri uyu murimo yihangiye, ni uko nta mashini n’imwe afite yamwunganira kuko avuga ko akoresha intoki, bityo n’amarangi ye akaba ataragera ku rwego yifuzwaho, kandi nawe bikamwangiriza umubiri. Ikindi kandi nta buryo bwo kuyapfunyika mu tudobo cyangwa se mu bikombe afite, kuko we apatana n’abashaka ko abasigira ku mazu, akayazana mu bidomoro akoresha. Ibi ariko ntibibujije ko uyu murimo ngo umwinjiriza amafaranga arenga ku bihumbi icumi ku munsi , ndetse n’abakozi be 15 bakaba bahembwa neza nk’uko babyivugira, kuko ngo umukozi umwe akorera amafaranga 1.300 ku munsi.
Inkuru ya ORINFOR
























TANGA IGITEKEREZO