Nyuma y’aho hari hamaze iminsi hari amakuru yavugaga ko mu mudugudu w’Ibyiringiro’’ (izina ry’Umudugudu wubakiwe abapfakazi ba Jenoside) wo mu Mudugudu wa Rugende, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, nta mugabo uhagera ndetse ngop n’abana abahungu bamaze kuba ingimbi bawirukanwamo, abahatuye bo barabinyomoza bavuga ko ibyo ari ibihuha.
“Ibi ibyo rwose ntabwo ari byo, nta muntu n’umwe uhejwe hano keretse uje yitwara nabi nk’ahandi hose mu gihugu cyacu. Dufite umutekano kandi turindwa n’abagabo, sinumva aho ayo makuru akomoka rero’’.
Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Murekatete Odette, Umuyobozi w’Umudugudu w’Ibyiringiro’’ (izina ry’Umudugudu wubakiwe abapfakazi ba Jenoside) wo mu Mudugudu wa Rugende, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye ni IGIHE kuwa mbere, tariki ya 20 Kanama 2012.
Murekatete akomeza agira ati ’’Nta kibazo na kimwe dufite mu mibereho yacu ya buri munsi, nubwo bwose twasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twabuze ibyacu n’abacu , ariko ubuzima burakomeje. Ubu twibumbiye hamwe mu bikorwa bitandukanye biduteza imbere, turasurana kandi turasurwa’’.
Ibi bishimangirwa na Mudogo Antoine, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugende, uvuga ko nta vangura iryo ariryo ryose ryakorerwa mu mudugudu ayobora, cyane cyane ko politiki ya Leta itemera na rimwe iyo ngeso.
Murekatete avuga ko ubuzima bw’abapfakazi kimwe n’abana babo batuye mu mudugudu w’Ibyiringiro bumeze neza, ibyo babikesha abagiraneza babagobotse ubwo bari barasigaye ari ba nyakamwe.
’’Link Ministries’’, Umuryango Gikirisitu w’ivugabutumwa ku bufatanye na ’’Hope Rwanda’’ ni bo bubakiye inzu abo bapfakazi, babaha ibikoresho by’ibanze byo gutura, ni ukuvuga intebe zo mu nzu, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni, inzu zishyirwamo umuriro w’amashanyarazi, bafite amazi meza, ubwiherero ndetse n’ubwiyuhagiriro. Byose bifite agaciro gasaga miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwo Mudugudu ugizwe n’amazu 24, utuwe n’abantu basaga gato 80, bagizwe n’ababyeyi b’abagore ndetse n’abana abahungu n’abakobwa.
Murekatete avuga ko kuba bari muri uwo Mudugudu bisanga nkabari iwabo, dore ko ’’Link Ministries’’ ikomeje kubafasha irihirira amashuri abana babo kugeza mu rwego rwa kaminuza.
Abatuye Umudugudu w’Ibyiringiro, baturutse mu bice bitandukanye. Bamwe bavuye mu duce twa Nyagasambu, Muhazi, Gicaca n’ahandi. Ubu bibumbiye mu mashyirahamwe y’ubuhinzi n’ubukorikori butandukanye.
Ikibazo bafite n’uko bose badafite imirima yo guhinga keretse abaturiye Umudugudu na ho abandi amasambu bayasize ku itongo.



















TANGA IGITEKEREZO