Abantu bafasha abaturanyi babo mu kurwanya ihohoterwa aho batuye bitwa ’Abafashamyumvire’ 18 batuye mu karere ka Ruhango, bahawe inka n’umushinga Care International kubera ubwitange budasanzwe bagize mu kurwanya no gukumira ihohoterwa muri aka karere.
Uwamariya Olive, umukozi wa Care International ufite mu nshingano ze kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko bahereye ku bikorwa byakozwe n’aba bafashamyumvire batabona icyo babahemba, ikaba ari yo mpamvu babageneye ako gashimwe.
Ingero z’ubwo bwitange ngo ni uko hari igihe usanga abahohotewe bamara igihe kinini mu ngo z’aba bafashamyumvire barahunze ubahohotera, ibi kandi ngo bikanajyana no guha imyambaro nk’ababa bayiciriweho no kubageza ku nzego zishinzwe kubarenganura.
Hari kandi abo usanga barara ijoro bita ku bahohotewe, dore ko bavunika kuko bakiri babiri gusa mu murenge.
Murekezi Samuel, umwe mu bashimwe utuye mu murenge wa Kabagari, avuga ko yishimiye inka yahawe, aho yavuze ko agiye kongera imbaraga mu gufasha abo ashinzwe mu kurwanya no gukumira ihohoterwa kuko hari aho rikigaragara harimo irikorerwa ku mubiri n’irishingiye ku mutungo.
Ibi kandi abihurizaho na Nyirajyambere Therese, mugenzi we wo mu murenge wa Ruhango, avuga ko nyuma yo gushimirwa agiye kurushaho kuba umuyoboro w’abaturage kugera ku nzego zitandukanye zita ku bibazo byabo cyane cyane ibirenze ubushobozi bwe.
Gasirabo Claver ushinzwe ubuyobozi mu karere ka Ruhango avuga ko umushinga Care International wunganira leta muri gahunda zitandukanye harimo nk’iyi yo koroza abaturage, ku buryo ngo byagabanyije ihohoterwa ryakorerwaga n’abaturage bakangukira inshingano n’uburenganzira byabo.
Gutanga izi nka birakorerwa mu ntara y’amajyepfo hashimwa abafashamyumvire babiri muri buri murenge bagahabwa inka ifite agaciro k’ibihumbi 300 mu mafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO