Mu karere ka Ruhango hashojwe amahugurwa y’abakorerabushake 60 ba Croix-Rouge y’u Rwanda bamaze iminsi itanu bigishwa ubutabazi bw’ibanze.
Nyuma yo kwigishwa ubutabazi bw’ibanze, abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bigishije abaturage uko bajya bitabara igihe bagwiriwe n’impanuka. Ibyo babikoze igihe bakoranaga umuganda n’abaturage, basiza aho bazubaka ibyumba bitatu by’amashuri. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Bwana Uwimana Ernest wari witabiriye uwo muganda yashimye cyane Croix-Rouge y’u Rwanda kubera ibikorwa ikomeje kugaragaza mu karere ka Ruhango, yasabye abaturage bakurikiye uko bajya bitabara gukurikiza inama bagirwa kuko zibafitiye akamaro.
Muvara Charles, uhuza ibikorwa by’ ubutabazi bw’ibanze muri Croix-Rouge y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yo kwigisha abakorerabushake irimo gukorwa hirya no hino mu gihugu bikaba bigamije gukangurira abaturage kumenya nibura iby’ibanze kugirango bashobore kwitabara igihe bahuye n’impanuka. Mu kwigisha abari aho yagarutse ku buryo budakwiye abantu bakunze gukoresha bitabara. Aha yagiye atanga ingero nk’aho bakoresha isukari bapfubya uwahiye kandi ituma ahatutumbye haturika. Muvara yasobanuye ko kuhamena atari byiza. Muri icyo kiganiro yatanze Mvara yibukije ko umutabazi adasimbura muganga kuko buri gihe aba agamije koroshya ububabare bw’umurwayi kugira ngo bamwihutane bamujyana kwa muganga.
Nteziryayo Louis, umwe mu bakorerabushake wahuguwe avuga ko kuba amaze guhugurwa bibaye akarusho kubera ko asobanukiwe uko yajya atabara bagenzi be. Yavuze ko bahuguwe uko bajya batabara uwagize ivirirana rikabije, imvune, uwakomeretse, uko batabara ufashwe n’igicuri n’ibindi. Mushimiyemana Françoise na we wakurikiye amahugurwa aragira ati “mbere ntitwari dusobanukiwe uburyo twatabara n’uhuye n’impanuka, ariko ubu tuzi uburyo bunyuranye”. Yakomeje agira ati” ubu dushobora kuramira indembe tutayongereye ububabare nk’uko kenshi byagaga biba”.
Mu nyigisho zatanzwe nyuma y’umuganda, abaturage bakanguriwe kumenya bimwe by’ibanze mu butabazi bakareka uburyo bajyaga bitabaza bukwiye gucika kubera ko nta mumaro. Hari nk’aho uwahiye bamutabaraga bakoresheje ubwoya bw’urukwavu, ibyo bakaba barabyamaganiye kure.Twagirimana Alexis, umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda yagize ati “inyigisho nk’izi turazikeneye kubera ko impanuka duhura nazo buri munsi. Ibi batweretse tugiye kujya tubyubahiriza”.
Aya mahugurwa ku butabazi bw’ibanze yakorewe mu mirenge itatu y’akarere ka Ruhango ari yo : Kinihira, Mwendo na Ruhango. Buri murenge wagiye utanga abakorerabushake 20. Nk’uko Muvara Charles abitangaza ibi biri no muri gahunda ya Croix-Rouge y’u Rwanda yo gukorera mu dusozi ndatwa aho abaturage bigishwa kwikemurira ibibazo bibabangamiye bo ubwabo babigizemo uruhare.



















TANGA IGITEKEREZO