00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abaturage barasaba abayobozi kuvugurura serivisi batanga

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 12 December 2012 saa 08:07
Yasuwe :

Abaturage bo mu karere ka Ruhango, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kongera ingufu mu gukosora amakosa agaragara mu mitangire ya serivisi, kuko ngo guhabwa serivisi nziza ku nzego z’ibanze cyangwa ku bigo nderabuzima bikiri imbogamizi.
Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko ibi ari byo, ariko ngo si aho gusa icyo kibazo kigaragara. Ngo ni yo mpamvu bamaze gufata ingamba zo kwikorera igenzura kugira ngo ahakigaragara amakosa akosorwe.
Ibi byatangajwe na Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi (…)

Abaturage bo mu karere ka Ruhango, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kongera ingufu mu gukosora amakosa agaragara mu mitangire ya serivisi, kuko ngo guhabwa serivisi nziza ku nzego z’ibanze cyangwa ku bigo nderabuzima bikiri imbogamizi.

Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko ibi ari byo, ariko ngo si aho gusa icyo kibazo kigaragara. Ngo ni yo mpamvu bamaze gufata ingamba zo kwikorera igenzura kugira ngo ahakigaragara amakosa akosorwe.

Ibi byatangajwe na Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, mu nama ku mitangire ya serivisi yamuhuje kuri uyu wa kabiri n’abayobozi ku nzego zitandukanye.

Iyi nama yari irimo abayobozi b’imirenge, abahagarariye abikorera, abanyamadini n’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Ruhango; barebera hamwe ibikomeje gutuma itangwa rya serivisi ritagenda neza ndetse biyemeza ko bagiye kubikosora.

Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko nk’abakenera guhabwa serivisi umunsi ku munsi hakwiye kwibandwa ku gukosora serivisi zitangwa ku buyobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse no ku bigo nderabuzima.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango butangaza ko ku bufatanye n’abo bireba bose bagiye kwikorera igenzura ry’aho serivisi zidatangwa neza, nyuma bakazafata ingamba bagendeye ku ishusho y’ibizava muri iryo genzura. Aha umuyobozi w’akarere ka Ruhango asaba abaturage ko bazagira uruhare rugaragara muri iri genzura.

Iyi nama ku itangwa rya serivisi mu bigo n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Ruhango, ije ikurikira inama Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damier Habumuremyi yagiranye n’abayobozi ku bijyanye n’imitangire ya serivisi n’uburyo aho bidakorwa neza byakosoka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages