00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Bamwe mu bubatse amashuri bategereje guhembwa amaso yaheze mu kirere

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 25 October 2012 saa 06:31
Yasuwe :

Mu karere ka Ruhango hari bamwe mu bubatse amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bavuga ko bishyuwe amafaranga make mu gihe ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bazishyurwa n’imirenge yabakoresheje.
Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo kubaka, guhereza abafundi no gutanga imodoka zakoreshwaga mu gutunda ibikoresho byakenerwaga mu kubaka ayo mashuri.
Nyuma y’ibi bikorwa bitandukanye bagiye bakora, bavuga ko baje guhembwa amafaranga make ugereranyije n’ayo bagombaga guhembwa ku buryo (…)

Mu karere ka Ruhango hari bamwe mu bubatse amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bavuga ko bishyuwe amafaranga make mu gihe ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bazishyurwa n’imirenge yabakoresheje.

Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo kubaka, guhereza abafundi no gutanga imodoka zakoreshwaga mu gutunda ibikoresho byakenerwaga mu kubaka ayo mashuri.

Nyuma y’ibi bikorwa bitandukanye bagiye bakora, bavuga ko baje guhembwa amafaranga make ugereranyije n’ayo bagombaga guhembwa ku buryo bibaza uko bizagenda.

Bamwe mu bakoze babwiwe ko ibijyanye no kubona amafaranga yabo byarangiye, bibaza uburyo umuntu yakorera umuntu agahembwa ibyo batumvikanye.

Umusaza umwe utarashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko yasabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye kuzana umwana we wiga mu mashuri yisumbuye akiga ku kigo kimwe kibarizwa muri uwo murenge bikaba ingurane y’ayo yari guhembwa, ariko umusaza yatangarije IGIHE ko yabyanze kuko atavana umwana we aho yiga ngo amujyane ahandi bitewe n’amafaranga ye yagakwiye kwishyurwa akayakoresha icyo yagennye.

"Nk’ubu njye nari guhembwa amafaranga agera ku bihumbi mirongo itandatu, ariko nahembwe ibihumbi makumyabiri gusa.....nari nyafitiye imishinga ariko sinayabonye"

Ibi abihurizaho n’abandi bakoze ako kazi, kuko nabo bavuga ko bakennye mu gihe amafaranga yari kubafasha, cyane cyane ko ngo ukorera umuntu warangije gupanga n’icyo uzakoraesha ayo uzahembwa.

Twagirimana Epimaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, avuga ko iki kibazo bakimenye bagafatanya na Minisiteri y’uburezi kuzenguruka mu mirenge y’ako karere bagenzura imirimo yakozwe kandi ifitiwe ibyangombwa muri miliyoni 35 zagaragazwaga ko zizishyurwa abo bakozi bikagaragara ko ari 16 zifitiwe ibizisobanura.

Twagirimana avuga ko hari abakomeje kwishyuza ayo mafranga ku buryo bahisemo gushyira izo nshingano mu maboko y’Imirenge yemera ko yabakoresheje ikazashaka aho ikura amafaranga yo kwishyura abo itaboneye ibyangombwa ariko yemera ko yakoresheje.

Ikibazo cy’abavuga ko batishyuwe ku bijyanye no kubaka ibyumba by’amashuri cyakunze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu bakaba barubatse mu mwaka wa 2009 na 2010.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages