Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri Indangaburezi bikanze amagini ku cyumweru bituma abagera kuri barindwi bajyanwa mu bitaro. Ubuyobozi bw’iki kigo ariko buvuga ko atari amagini yabakanze, ko ahubwo ari ukwikanga.
Abanyeshuri bavuga ko mu masaha ya saa sita z’ijoro zishyira saa saba ari bwo humvikanye urusaku mu nzu abakobwa bararamo, bavuga ko batewe n’amagini . Ubwo babiri muri aba bakobwa bari bavuye hanze barinjiranye nk’uko babyivugiye, nyuma yaho ngo ni bwo umwe muri aba bari bavuye hanze bumvise umwe muri bo ataka cyane avuza induru, bamurebye basanga ameze nk’uwabuze umwuka kuko yavugaga ko arimo kunigwa n’ayo magini.
Bavuga ko bahise batumiza umwe muri bo bavuga ko asenga cyane asaba inkoni ngo akubite ayo magini. Bavugaga ko babonye ari umugabo ufite uruhara wambaye imyenda y’imyeru, ariko mu gihe bamuhaga iyi nkoni yaramurebye aramubura kandi ngo baramubonaga.
Nyuma yaho bamwe mu bakobwa bari bahuye n’icyo kibazo bajyanywe kwa muganga bararayo ariko bucyeye bwaho hari hasigayeyo abagera kuri barindwi barimo umwe urembye cyane.
Iyi ni inshuro ya gatatu ibintu nk’ibi bibaye muri iri shuri. Mu minsi yashize hari undi muntu bavuga ko ari umuzimu waje muri iyi nzu iraramo abanyeshuri asaka amavarisi agera ku munani akibamo amafaranga ahasiga n’itoroshi bavuga ko bafite kugeza n’uyu munsi.
Bamwe mu banyeshuri bakeka ko ari mugenzi wabo ufite imiti yisiga kugira ngo agire ibikorwa akora muri iyi nzu, kuko aho batuye gukeka ko umujura yahagera bihabanye cyane kuko hazitiye kandi hari n’abazamu.
Umuyobozi w’iki kigo Gatari Sylvere, avuga ko nta magini aba muri iki kigo ahubwo ko ari umwe mu bana wikanze agakanga na bagenzi be kuko bimaze kuvugwa bahagera ntibagire ikintu babona kandi n’imbere yaho hari abazamu.



















TANGA IGITEKEREZO