Kubera kurengwa n’ibiyobyabwenge, mu karere ka Ruhango hakunze kugaragara ibikorwa bibi birimo ubwicanyi no kwigomeka, gusa inzego za polisi muri aka karere zikavuga ko zitazabyihanganira.
Ibi byatangajwe mu rugendo abayobozi b’Intara y’Amajyepfo bakorewe mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mwendo ku wa karindwi Ugushyingo 2012.
Bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano byagaragaye harimo urupfu rw’umubyeyi Nyirabazungu Fortunée w’imyaka 34 wari utuye mu kagari ka Bahuro mu murenge wa Ruhango wishwe ku itariki ya 31 Ukwakira uyu mwaka.
Uru rupfu rwakurikiye izindi zagaragaye muri aka karere mu minsi yabanjirije uyu, nk’aho abasore bagera kuri batatu barashwe bakekwaho ibikorwa by’urugomo bihakorerwa, naho uwitwa Protogene wo mu murenge wa Mwendo ukekwaho kunywa ibiyobyabwenge akica imbwa n’urukwavu byo mu rugo rw’abaturanyi.
Muri uyu murenge kandi ngo hari abana bacikiriza amashuri bitewe n’ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga nk’uko byatangajwe n’ababyeyi bahatuye.
Chief Supt Gashagaza Hubert, umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko polisi yiyemeje gukumira ahantu aho ari ho hose haturuka ibi biyobyabwenge n’ubwo usanga abaturage batagaragaza aho bibarizwa ngo birwanywe.
Asaba abaturage gutanga amakuru y’ahabarizwa ibyo biyobyabwenge ngo birwanywe.
Guvenireri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, yemeza ko ibi bikorwa byakwirindwa habarurwa ingo zibanye nabi kandi hakerekanwa abigize ibyigomeke bagakurikiranwa.
Bimwe mu biyobyabwenge bivugwa mu karere ka Ruhango ni urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano. Akarere ka Ruhango kabarurwamo ibyaha bigera kuri 25 buri kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO