Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, avuga ko imurikabikorwa ari kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga imiyoborere myiza. Ibi yabigarutseho afungura ku mugaragaro imurikabikorwa n’imurikagurisha ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango ku itariki ya gatanu Gashyantare 2013.
Guverineri Munyantwari yasabye ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako gushimangira ubufatanye, ati « Ibikorwa byiza dukora bigomba gusasirwa n’ubufatanye ». Yasobanuye ko ubu bufatanye bugomba kugaragarira by’umwihariko mu kunoza igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa kugira ngo ibikorwa byose bibashe gufasha kugera ku ntego n’icyerekezo bigari by’igihugu.
Guverineri Munyantwari yabasabye guhora bazirikana ko umuturage ari we uri ku isonga rya byose, ko ari we byose biba bigamije kuzamura. Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza wo gukurikirana ibikorerwa mu karere, ukaba n’umwanya wo kurahura ubwenge higanwa ibishobora kwiganwa bityo bakabasha kunguka ubwenge butuma banoza ibyo bakora.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, yagaragaje ko mu by’ingenzi aka karere gategereje kuri iri murikabikorwa harimo ingamba zifatika zizatuma ko n’abafatanyabikorwa banoza igenamigambi n’imitangire ya serivisi, ahamagarira abagenderera iri murikabikorwa gutanga inama no kugaragaza ibyifuzo byabo ku byanozwa n’uburyo byakorwamo.
Bimwe mu bikorwa byagezweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango harimo uruganda rutunganya imyumbati rwo ku Rutabo mu Murenge wa Kinazi, uruganda rw’umuceri ruri mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo n’inganda nto zirushamikiyeho.
Akarere ka Ruhango kabarurwamo abafatanyabikorwa 85 bari mu byiciro by’Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta 25, Imiryango nyarwanda itari iya Leta 28, Imiryango ishingiye ku kwemera 18, Amabanki icyenda n’Imishinga y’abikorera itandatu.
Imurikabikorwa n’imurikagurisha ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango ryatangiye ku wa mbere tariki ya kane Gashyatare, rikazasozwa ku wa gatanu tariki ya munani Gashyantare 2013. Ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 44.
Ni inkuru dukesha Grégoire Nizeyimana, umukozi w’Akarere ka Ruhango



















TANGA IGITEKEREZO