00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango : Inzego z’ibanze zegereye abaturage zirasabwa gutoza abo bayobora kuzigamira mituweli

Yanditswe na

Grégoire Nizeyimana/Ruhango

Kuya 2 March 2013 saa 04:54
Yasuwe :

Kujya muri mituweli kandi ku gihe, ni uguha ubuzima agaciro kuko mituweli ari ishingiro ry’ubuzima bwiza. Ibi byagarutsweho n’abitabiriye inama ku rwego rw’Akarere ka Ruhango yari igamije kurebera hamwe uko kuzamura umubare w’abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza byakorwa neza mu gihe gito gishoboka, no kungurana inama ku buryo kwitabira ubwisungane mu buzima mu mwaka utaha byakorwa neza kandi bikihuta.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya mbere Werurwe 2013, ihuza abagize (…)

Kujya muri mituweli kandi ku gihe, ni uguha ubuzima agaciro kuko mituweli ari ishingiro ry’ubuzima bwiza. Ibi byagarutsweho n’abitabiriye inama ku rwego rw’Akarere ka Ruhango yari igamije kurebera hamwe uko kuzamura umubare w’abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza byakorwa neza mu gihe gito gishoboka, no kungurana inama ku buryo kwitabira ubwisungane mu buzima mu mwaka utaha byakorwa neza kandi bikihuta.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya mbere Werurwe 2013, ihuza abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abakozi b’Akarere bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe ubwisungane mu kwivuza, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima, abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge, acungamutungo (Managers) ba Koperative Umurenge SACCO mu mirenge yose, n’abacungamutungo b’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, yagarutse ku mpamvu zivugwa kenshi ko zaba zitera ubwitabire buke agaragaza ko ivugwa cyane ari ubukene, icyakora asobanura ko isesengura ryakozwe nyuma yo gusura abaturage mu ngo iwabo ryerekanye ko umubare munini w’abatari mu bwisungane bwo kwivuza ugizwe n’abantu basobanukiwe neza n’akamaro kabwo kandi bakaba bashobora kubona ubushobozi bwo kubwishyura.

Kugira ngo abatari muri mituweli kugeza ubu na bo babashe kubona amahirwe yo kwivuza mu gihe gisigaye cy’umwaka bazanatangire utaha bari mu bwisungane bwo kwivuza, hatekerejwe uko inzego z’ubuyobozi kuva ku mudugudu zifatanyije n’iz’ubuvuzi na SACCO z’imirenge zakemura icyo kibazo mu buryo bwihuse maze iyi nama yanzura ko abo bantu bose bakwibumbira hamwe mu matsinda kugira ngo SACCO z’imirenge zibahe inguzanyo mu buryo bwihuse ; na bo basigare bashaka ubwishyu bitonze.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yongeye kwibutsa ko nta muturage ugomba guhutazwa mu gihe cyo kwegeranya amafaranga ya mituweli, asaba ko ubukangurambaga bwimbitse ku mudugudu bugomba guhabwa umwanya w’ibanze kugira ngo mu bushobozi buke abantu bafite buri wese amenye ko ari ngombwa kuzigama amafaranga mae make mu gihe kirekire kugira ngo kwishyura mituweli bizakorwe mu buryo butagoranye.

Abagize komite nyobozi y'akarere ka Ruhango
Abitabiriye inama yo kwiga uko mituweli yajya itangirwa igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages