00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango : Urubyiruko rwongeye kwibutswa ko ibiyobyabwenge bitera ubumuga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 February 2013 saa 03:59
Yasuwe :

"Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, bigatera ubumuga bwo mu mutwe, ubikoresha agasaza imburagihe, akananirwa kwikorera no kwiteza imbere".
Aya magambo yagarutsweho mu butumwa bunyuranye bwatanzwe kuwa wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Ruhango.
Gutangiza iki cyumweru byabimbujwe urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwatangiriye mu mujyi wa Ruhango aho imodoka zihagaraga (…)

"Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, bigatera ubumuga bwo mu mutwe, ubikoresha agasaza imburagihe, akananirwa kwikorera no kwiteza imbere".

Aya magambo yagarutsweho mu butumwa bunyuranye bwatanzwe kuwa wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Ruhango.

Gutangiza iki cyumweru byabimbujwe urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwatangiriye mu mujyi wa Ruhango aho imodoka zihagaraga rusorezwa ku kibuga cy’imikino cy’i Kibingo, hafi ya Paruwasi ya Ruhango.

Muri uru rugendo hatanzwe ubutumwa ku barwitabiriye, bukaba bwari bukubiyemo ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, bukanakangurira buri wese by’umwihariko urubyiruko kubyirinda.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yahamagariye urubyiruko kwamagana ibiyobyabwenge bivuye inyuma. Yagize ati « Niba dushaka kubaka igihugu cyiza cy’ejo hazaza, tugomba kwamagana ibiyobyabwenge ».

Avuga ku nsanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti « Turwanye ibiyobyabwenge mu rubyiruko twihesha agaciro », yasobanuye ko impamvu yo kwerekeza iyi nsanganyamatsiko ku rubyiruko ari uko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, rukaba runagaragaramo umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge, kandi ari rwo cyizere cy’igihugu cy’ejo hazaza.

Yasabye inzego zose gufatanya gutahura amayeri yose y’abakwirakwiza, abanywa n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Ubutumwa bwose bwatanzwe, ari mu magambo yavuzwe, imbyino n’imivugo, bwagarutse ku bibi by’ibiyobyabwenge, bukangurira buri wese, by’umwihariko urubyiruko, kubyamagana.

Igikorwa nk’iki cyabereye mu mirenge yose, kandi muri iki cyumweru mu mashuri hazabaho ibiganiro bikangurira urubyiruko kwamagana ibiyobyabwenge.

Nizeyimana Grégoire Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Ruhango


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .