00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: WDA yongereye amashami y’imyuga mu ishuri rya ETSTR

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 19 December 2012 saa 09:00
Yasuwe :

Nyuma yo gukora igenzura rihagije mu ishuri rya Ecole Technique Sainte Trinite de Ruhango “ETSTR” igasanga yujuje ibyangombwa bihagije, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro mu myuga “WDA”, yemereye iri shuri amashami mashya y’imyuga.
Aya mashami WDA yangeye muri ETSTR, ni Ubwubatsi, Ishami rirebana n’amahoteli, Ubukerarugendo n’Ubukanishi bw’imodoka; akaba yaje yiyongera ku yandi Ubumenyi bwa Mudasobwa n’Icungamari. Uretse kandi aya mashami iri shuri rikaba rinafite (…)

Nyuma yo gukora igenzura rihagije mu ishuri rya Ecole Technique Sainte Trinite de Ruhango “ETSTR” igasanga yujuje ibyangombwa bihagije, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro mu myuga “WDA”, yemereye iri shuri amashami mashya y’imyuga.

Aya mashami WDA yangeye muri ETSTR, ni Ubwubatsi, Ishami rirebana n’amahoteli, Ubukerarugendo n’Ubukanishi bw’imodoka; akaba yaje yiyongera ku yandi Ubumenyi bwa Mudasobwa n’Icungamari. Uretse kandi aya mashami iri shuri rikaba rinafite icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye “tronc commun”.

Ubwo ubuyobozi bwa ETSTR bwakiraga ibaruwa ibwemerera gutangiza aya mashami mashya bemerewe na WDA tariki ya 17 Ukuboza 2012, bwavuze ko bunejejejwe no kuba bugiye kurushaho kongera umubare w’abantu biga amasomo y’ubumenyingiro.

Ing. Usengumuremyi Jean Marie Vianney uhagarariye ishuri ETSTR imbere y’amategeko, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu gushyigikira gahunda Leta yihaye yo guteza imbere ireme ry’uburezi kandi rishingiye ku myuga.

Yagize ati “ibi biraduha icyerekezo cyo gukomeza imbere kuko kwigisha ibijyanye n’uburezi bushingiye ku myuga biracyari hasi kuko ari intambwe ndende igombye guterwa. Igihugu kiracyafite abana benshi bataranyura mu masomo y’ubumenyangiro, kandi muri iki gihe umuntu wize umwuga ni we ubanza kubona akazi mbere y’abandi.”

Abanyeshuri bazajya barangiza muri aya mashami bazajya bahabwa impamyabumenyi yo kurwego rwa A2, ariko hari n’abazajya bahabwa n’amasomo y’igihe gito guhera ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages