00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Yamaze imyaka 12 anywa urumogi none ariga ayisumbuye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 February 2013 saa 04:02
Yasuwe :

Uyu ni umusore witwa Ngabonziza Emmanuel wiga mu mwaka wa gatanu mu isuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi, ishami ryigisha iby’amahoteri.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013 ubwo yatangaga ubuhamya mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’Akarere ka Ruhango. Yagize ati “Nta cyiza kiba mu kunywa urumogi, nta cyiza kiba mu gukoresha ibiyobyabwenge”.
Ngabonziza avuga ko yamaze imyaka 12 anywa urumogi, ubu akaba amaze umwaka (…)

Uyu ni umusore witwa Ngabonziza Emmanuel wiga mu mwaka wa gatanu mu isuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi, ishami ryigisha iby’amahoteri.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013 ubwo yatangaga ubuhamya mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’Akarere ka Ruhango. Yagize ati “Nta cyiza kiba mu kunywa urumogi, nta cyiza kiba mu gukoresha ibiyobyabwenge”.

Ngabonziza avuga ko yamaze imyaka 12 anywa urumogi, ubu akaba amaze umwaka n’amezi atatu aruretse. Asobanura ko rwamukoreshaga ibibi byinshi, ngo kuko ku munywi warwo nta kizira kibaho. Avuga kandi ko yaretse ishuri kubera rwo, kandi nta mbogamizi yindi ibimuteye. Ngo aho afatiye icyemezo cyo kurureka nibwo yasubiye mu ishuri, ubu akaba yemeza ko afite amahoro n’umutuzo mu mutima we.

Mu buhamya bwe kandi aragira inama abanywa urumogi n’abakoresha ibiyobyabwenge bose kubireka. Ngo inzira yo kubigeraho ni “Ukwimenya, kumenya icyo ushaka kugeraho, kamenya uva n’aho werekeza, ariko mbere na mbere ugatandukana burundu n’abo musangira ibyo biyobyabwenge”.

Ikindi cyo gukora ni ukwiyegereza Imana mu masengesho kugira ngo babashe gukomeza umugambi wo guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru ngarukamwaka cyo kurwanya ibiyobyabwenge igira iti “Turwanye ibiyobyabwenge mu rubyiruko twihesha agaciro”.

Ngabonziza waretse urumogi

Nizeyimana Grégoire Ushizwe itangazamakuru mu Karere ka Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages