00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhurura igenda isatira amashuri n’umuhanda wo kuri APEHOT iteye inkenke

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 9 October 2012 saa 03:12
Yasuwe :

Abaturage batewe inkeke na ruhurura iri mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro ku muhanda uzamuka uva mu Rugunga ugana ku mashuri yahoze akoreramo ishuri rya APEHOT.
Abaturage batuye hafi y’uwo muhanda n’abawugendamo batangarije IGIHE ko iyo ruhurura ibabangamiye cyane, bitewe n’uburyo igenda isatira umuhanda n’ishuri ribanza rya La Berceuse rikaba ryarasatiriwe cyane.
Kamali Yohani, umwe mu baganiriye na IGIHE, yavuze ko mu gihe cy’imvura baba bafite impungenge cyane ku batwara (…)

Abaturage batewe inkeke na ruhurura iri mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro ku muhanda uzamuka uva mu Rugunga ugana ku mashuri yahoze akoreramo ishuri rya APEHOT.

Abaturage batuye hafi y’uwo muhanda n’abawugendamo batangarije IGIHE ko iyo ruhurura ibabangamiye cyane, bitewe n’uburyo igenda isatira umuhanda n’ishuri ribanza rya La Berceuse rikaba ryarasatiriwe cyane.

Kamali Yohani, umwe mu baganiriye na IGIHE, yavuze ko mu gihe cy’imvura baba bafite impungenge cyane ku batwara ibinyabiziga, kuko umuhanda ugenda utengukira muri Ruhurura bityo bikaba bishobora gutera impanuka zitunguranye ku binyabiziga no ku banyamaguru bakoresha uwo muhanda.

Umwarimu wigisha kuri iryo shuri waganiriye na IGIHE, nawe yagaragaje ko iyi ruhurura ibabangamiye cyane, kuburyo ubu nyuma y’uko bamaze kubona igenda irushaho kubegera, ubuyobozi bw’ishuri bwafunze amarembo yanyuraga hejuru y’iyo ruhurura, bakayimurira ku rundi ruhande kugira ngo abana batazayigwamo.

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga muri iryo shuri rya La Berceuse bavuga ko bafite impungenge z’abana babo kuko bigaragara ko amwe mu mashuri yatangiye kwiyasa, kandi abana bakaba bakiyigiramo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama, Kaboyi Jean Bosco yatangarije IGIHE ko ikibazo cya ruhurura kizwi kandi ko imirimo yo kuyisana iri hafi gutangira.

Ku kibazo cy’ayo mashuri yangijwe n’iyo ruhurura, Kaboyi avuga ko bazavugana n’ubuyobozi bwa La Berceuse bakareba icyo bakora. Gusa Umurenge wo ngo ntiwari uzi ko hari amwe mu mashuri yatangiye kwiyasa kubera ruhurura yayasatiriye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages