Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imitungo y’abarokotse n’imfubyi za Jenoside yatwawe binyuranyije n’amategeko, Komisiyo yo kurwego rw’igihugu "Task Force" iyobowe n’Umuvunyi wungirije, Kanzayire Bernadette, mu gihe cy’iminsi itatu basuye Akarere ka Ngoma. Hamwe n’inzego z’ubuyobozi mu bibazo basuzumye, ibyinshi byibanze ku masambu cyane cyane ay’abana b’imfubyi za Jenoside yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu gukemura ibyo bibazo byabaye ngombwa ko iyo Komisiyo n’izindi nzego z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere basura akagari ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi bakemura ikibazo cy’imitungo ya Byiringiro Emmanuel umwana w’imfubyi ku babyeyi bombi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyina yamaze kwitaba Imana we arerwa na Munyabitare Evariste, mubyara wa nyina bamarana imyaka 17 ariko barananiranwa, kuko ngo uwamuregara yaje gufata nabi imitungo ababyeyi ba Byiringiro basize irimo inzu n’amasambu atatu byari mu mudugudu bari batuyemo.
Nyuma yo gusuzuma icyo kibazo, Munyabitare yemeye gutanga ikibanza yo kubakiramo Byiringiro ariko agaragaza ko nta masambu asigaranye yo gusubiza uwo mwana, asaba imbabazi iyo mfubyi avuga ko yabikoze atagambiriye ikibi ahubwo yashakishaga uko babaho.
Bakemura icyo kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yemereye iyo mfubyi kumwubakira muri icyo kibanza inzu y’intangarugero n’ibyiringiro kuri uwo mwana ikazuzura muri Kamena uyu mwaka.
Umuvunyi wungirije Kanzayire Bernatte n’abagize Komisiyo na bo bateye inkunga icyo gikorwa cyo kubakira Byiringiro batanga amafaranga ibihumbi ijana (100.000Frw). Ubuyobozi bw’akarere bwamwereye kwiga aba mu kigo mu rwego rwo kugabanya ibibazo byo kuba mu miryango ndetse byashoboka agashyirwa ku rutonde rw’abana bo muri "One Dollar Campaign.”
Byiringiro yashimiwe kuba yemeye guhara amasambu yishyuzaga uwamureze kandi akanemera ianama yagiriwe n’ababyeyi n’abayobozi. Yasabwe kutibagirwa ineza yagiriwe n’uwamureze ari uruhinja ahubwo akazirikana ko inzira yo kubaho ari ndende kandi harimo guhura n’ibibazo n’ibigeragezo byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO