00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Ababyeyi basabwe kurera abatazaba ibigwari

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 April 2013 saa 03:39
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yasabye abahatuye barimo ababyeyi kurera neza abana babo bakabarinda kuba ibigwari, kuko uburere bubi ari bwo bwateje Jenoside.
Kangwagye Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yabasabye gukora ibyo bashyinzwe neza, kugirango harusheho kubakwa u Rwanda ruzira ibigwari.
Amakuru dukesha Akarere ka Rulindo atangaza ko ababyeyi yabasabye kuzuza inshingano zo kurera abatazaba ibigwari, (…)

Mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yasabye abahatuye barimo ababyeyi kurera neza abana babo bakabarinda kuba ibigwari, kuko uburere bubi ari bwo bwateje Jenoside.

Kangwagye Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yabasabye gukora ibyo bashyinzwe neza, kugirango harusheho kubakwa u Rwanda ruzira ibigwari.

Amakuru dukesha Akarere ka Rulindo atangaza ko ababyeyi yabasabye kuzuza inshingano zo kurera abatazaba ibigwari, kuko ibigwari aribyo byashenye igihugu, bivutsa inzirakarengane ubuzima.

Yasabye kandi ko ubuhamya kuri Jenoocide butatangwa n’abacitse ku icumu gusa, asaba ko n’abagize uruhare mu guhiga no kwica abantu muri Jenocide bavuga ibyo bakoze.

Uyu muhango w’ijoro ryo kwibuka wabereye ku Rwibutso rwa Rusiga, aho wabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku Rwibutso rwa Shyorongi rusorezwa ku rwibutso rwa Rusiga. Iri joro ryo kwibuka ryaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, indirimbo n’imivugo bijyanye no kwibuka.

Umuyobozi wa BRIGADE ya 503 Col. Habyarimana Andrew yasabye ko abafite andi makuru kuri Jenocide bakomeza kuyatanga ukuri kukamenyekana.

Mu rwibutso rw’i Shyorongi rwatangirijweho urugendo rwo kwibuka hashyinguwemo imibiri y’ inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zigera ku 2,117.

Foto: Nyirabera C.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages